skol
fortebet

Reba urutonde rw’amakipe 5 igihangage Lionel Messi ashobora kwerekezamo

Yanditswe: Sunday 05, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ibinyamakuru byandika Siporo ku mugabane w’Uburayi bimaze iminsi bivuga ko Kapiteni wa FC Barcelona, Lionel Messi, ashobora gutandukana n’iyi kipe mu mpeshyi ya 2021, nyuma yo guhagarika ibiganiro yagiranaga na yo ngo yongere amasezerano ye azaba arangiye.

Sponsored Ad

Nk’uko byatangajwe na Radio Cadena SER yo muri Espagne, Lionel Messi yahagaritse ibiganiro byo kongera amasezerano yari amazemo iminsi n’ubuyobozi bwa FC Barcelone kuko arambiwe kumva amakuru avuga ko ari we zingiro ry’ibibazo ifite uyu munsi.

Iyo radiyo yavuze ko Messi arambiwe kumva bamwe bavuga ko ari we umenya uko ikipe ibaho, arambiwe abantu bavuga ko ari we wemeza umutoza uhabwa akazi n’uwirukanwa, arambiwe kumva abavuga ko ari we usaba abakinnyi bagurwa n’abagomba gukina ndetse ntiyishimiye amakosa yakozwe n’ubuyobozi ku isoko ry’igura ry’abakinnyi.

Cadena SER yatangaje ko uyu mukinnyi yabwiye ubuyobozi bwa FC Barcelona ko azagenda ku mpera z’umwaka utaha w’imikino wa 2020/21.

ESPN ivuga ko impamvu Messi yafashe umwanzuro wo gutandukana n’iyi kipe y’i Catalunya, ari uko afitanye ubwumvikane buke na bamwe mu bagize inama yayo y’ubutegetsi, bagiye bamushinja mu itangazamakuru kugira uruhare mu byemezo bimwe na bimwe ikipe yagiye ifata harimo nko kwirukana umutoza Ernesto Valverde.

Ikindi Messi atishimiye ni uko FC Barcelona nta bakinnyi bashoboye igifite, bigakubitana no kuba ubuyobozi bw’ikipe bwarashyize igitutu ku bakinnyi bubahatira kugabanya imishahara yabo mu gihe cya Covid-19.

Ni iki koko cyihishe inyuma yo kutishima k’uyu mukinnyi w’igihangange Lionel Messi?

Hari amakuru yavugaga ko Messi yaba ari we wifuje ko Umufaransa Antoine Griezmann yasinyishwa, ariko ubu akaba atakimushaka mu ikipe, gusa sibyo.

Bo ubwabo, Griezmann ari kumwe na Lionel Messi na Luis Suárez, bagiye gusangira bari kumwe n’abafasha babo, bigaragaza ko bafitanye umubano mwiza nubwo Griezmann atarisanga muri iyi kipe, ariko aba bagenzi be bagerageza kumufasha.

Ku bijyanye n’abatoza, bivugwa ko Lionel Messi ari we wirukanishije umutoza Tata Martino ndetse akaba ari we wasabye ko umutoza uriho ubu, Quique Sétien, ahabwa akazi kuko yakunze imikinire ye. Nabyo bivugwa ko atari byo.

Nk’umukinnyi uhembwa neza mu ikipe kandi ukomeye, amakuru nk’aya akunze kuvugwa akenshi hagendewe ko imwe mu myanzuro ifatwa mu ikipe aba ari mu bagishwa inama.

Gusa muri FC Barcelone hari ibibazo bigoranye kubibonera ibisubizo. Perezida w’iyi kipe, Josep Maria Bartomeu yatanze amasezerano yananiwe gusohoza.

Ati “Tuzagerageza kugarura Neymar. Tuzirukana Ernesto Valverde kugira ngo tuzane Xavi”, nabyo yarabivuze, ariko iyi kipe n’uyu wahoze ari kapiteni wayo bumvikanye ko ataza mu kazi ako kanya.

Kuva ubwo yaherukaga kongera amasezerano mu 2017, Messi afitemo ingingo imwemerera kugenda ku mpera y’umwaka w’imikino.

Yifuza ko ikipe yahangana, by’akarusho ku rwego rw’u Burayi. Naramuka azanye gukeka ku hazaza he, birasaba ko buri wese agerageza gushaka igisubizo, ikipe ikaba yajya ku isoko ikagura abakinnyi beza.

Ibiganiro byo kongera amasezerano byari bimaze iminsi bigenda neza, ariko umusaruro utari mwiza mu kibuga watumye uyu Munya-Argentine ahinduka ndetse atera icyizere umutoza Sétien.

Byose byatangiye ubwo FC Barcelone yanganyaga na Celta Vigo ibitego 2-2 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, byatumye hazamo imibare myinshi mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona.

Habayeho guterana amagambo hagati y’umutoza n’abakinnyi, ababwira ko atazihanganira ko bikomeza gutyo, ahubwo bashobora kumubura.

Muri iki cyumweru, Sétien yagiranye inama n’abakapiteni ba FC Barcelone hamwe na Bartomeu kugira ngo bongere guhuriza hamwe.

Ni iyihe kipe Lionel Messi ashobora kwinjiramo aramutse atandukanye na FC Barcelona?

Tribuna.com ivuga ko hari amakipe atanu aza imbere y’ayandi ashobora kuvamo imwe Lionel Messi azerekezamo, mu gihe uyu mukinnyi w’ibihe byose wa FC Barcelona yaba atandukanye na yo.

Ayo makipe arimo Inter Milan. Impamvu ni uko iyi kipe yo mu gihugu cy’u Butaliyani yakunze kugaragaza kenshi ko yifuza Messi, bityo bikaba bishoboka ko uyu munya-Argentine yayerekezamo kugira ngo yongere guhangana na Cristiano Ronaldo.

Indi kipe Messi ashobora kwerekezamo ni Manchester City. Mu bihe byahise iyi kipe yakunze kumvikana yifuza gushora amafaranga ngo igure Lionel Messi, bigakubitiraho kuba itozwa na Pep Guardiola wabanye na we muri FC Barcelona ushobora kumwemeza akerekeza i Manchester.

Ikipe ya gatatu Messi ashobora kwerekezamo mu gihe yaba atandukanye na Barça ni Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa. PSG ni imwe mu makipe afite ubushobozi bwo guhemba Messi amafaranga yifuza, bigakubitiraho kuba yakongera gukinana na Neymar basanzwe ari inshuti magara, bombi bakaba bakora ubusatirizi bukomeye bari hamwe na Klyian Mbappe.

Indi kipe ni Inter Miami, ikipe ibarizwa muri MLS ya David Beckham. Beckham mu minsi yashize yatangaje ko yifuza gusinyisha Lionel Messi na Cristiano Ronaldo mu kipe ye, bityo akaba ashobora kwigisha Messi akajya mu kipe ye mu gihe yaba atandukanye na Barça.

Ikipe ya gatanu Messi ashobora kwerekezamo ni Newell’s Old Boys y’iwabo muri Argentine. Ni ikipe Messi yazamukiyemo mbere y’uko yerekeza muri Academy ya FC Barcelona [La Masia] mu 2001. Messi ubwe yigeze gutangaza ko yifuza kuzakinira iyi kipe yo ku ivuko, bityo gutandukana na Barça bikaba bishobora guhesha iyi kipe amahirwe yo gukinirwa n’umukinnyi wa mbere ku Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa