skol
fortebet

Stephen Curry ukundwa na benshi muri NBA n’umugore we baciye ibintu kubera ifoto bashyize hanze bari gusomana bidasanzwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 17, Feb 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Golden State Warriors, Stephen Curry w’imyaka 31,yaciye ibintu hirya no hino kubera ifoto yashyize hanze ari kumwe n’umugore we Ayesha Curry,bari gusomana bidasanzwe mu biruhuko.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi ukundwa na benshi kubera ubuhanga bwe mu mukino wa Basketball by’umwihariko mu gutsinda amanota atatu,amaze iminsi mu mvune ari nabwo yafashe uyu mwanya agasohokana n’umufasha we kuri Saint Valentin ah bifotoreje iyi foto yakwirakwiye hose.

Mu butumwa buherekeza iyi foto yashyize hanze yagize ati “umwuka w’ibiruhuko ndi kumwe n’umwe rukumbi umeze gutya yagereranyije n’aka emoji.”

umukinnyi wa filimi akaba n’umunyamakuru,Ayesha w’imyaka 30 yagaragaye ari kurigata ku gahanga uyu mugabo we bafitanye abana babiri b’abakobwamu gihe we yarim kumureba amwishimiye cyane.

Aba bombi bari bamaze igihe bashyira hanze amafoto agaragaza uburyohe bw’ibiruhuko barimo aho banagaragaye bari kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cya Canada.Curry n’umugore bashyingiranywe kuwa 30 Nyakanga 2011

Stephen Curry wavunitse mu Ukwakira umwaka ushize,yatangiye imyitozo ndetse byitezwe ko azagaruka mu ikipe ye yasubiye inyuma cyane mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa