skol
fortebet

Umukinnyi wa Atletico Madrid yakomerekeje abafana ba Liverpool yita imbwa ye Anfield

Yanditswe: Saturday 04, Apr 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Atletico Madrid witwa Marcos Llorente yakoze mu nkovu abakunzi b’ikipe ya Liverpool,ubwo yitaga imbwa ye izina ry’ikibuga cy’iyi kipe Anfield baherutse gukoreraho amateka.

Sponsored Ad

Marcos Llorente yatsinze ibitego 2 muri 3-2 ikipe ye ya Atletico Madrid yatsinzemo Liverpool mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cya UEFA Champions League wabereye ku kibuga Anfield mu kwezi gushize.

Nubwo benshi mu bakunzi ba ruhago bavugaga ko stade ya Anfield ari nk’ikuzimu,Atletico Madrid yahakiniye nk’aho ari mu rugo isezerera Liverpool iyitsinze ibitego 4-2 mu mikino yombi.

Marcos Llorente yinjiye mu kibuga muri uyu mukino ku munota wa 56 asimbuye Diego Costa,afasha Atletico gukora amateka muri uyu mukino wamaze iminota 120.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yavuze ko nyuma y’uyu mukino,yahise yita imbwa ye Anfield mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Mu butumwa yanditse kuri Instagram,Llorente yagize ati “Anfield [imbwa ye] iri kureba uko ku isi biri kugenda.”Arangije ashyiraho ifoto y’iyo mbwa.

Mu ijoro ryo kuwa 11 Werurwe 2020,nibwo Atletico Madrid ibifashijwemo n’ umunyezamu wayo ukomeye cyane Jan Oblak yasezereye Liverpool iyitsinze ibitego 3-2 mu minota 120.

Uyu munyezamu yakuyemo ibitego byinshi cyane kugeza ubwo abakinnyi ba Liverpool nabo bananiwe kubyiyumvishe.

Liverpool yamaze igihe kinini ikambitse imbere y’izamu rya Atletico Madrid,yabonye igitego cyo kwishyura icyo yari yatsindiwe muri Espagne, ku munota wa 43 ubwo Alex Oxlade-Chamberlain yahinduraga umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, Georginio Wijnaldum awutera umutwe, Oblak asanga wageze mu nshundura.

Iminota 90 yarangiye ari 1-0 bituma amakipe yombi ajya mu nyongera 30 kuko mu mukino ubanza Saul Niguez yari yatsindiye Atletico Madrid igitego 1-0.

Liverpool yatangiye neza iyi minota 30 kuko yahise ibona igitego ku munota wa 94 w’umukino ibifashijwemo na Roberto Firmino wateye umupira n’umutwe ugarurwa n’igiti cy’izamu arangije awusongamo.

Ku munota wa 97 w’umukino,umunyezamu wa Liverpool,Adrian yaherejwe umupira na myugariro we aho kuwuha bagenzi be awihera Joao Felix wahise nawe awuhereza Marcos Llorente atsinda igitego cyababaje cyane abakinnyi bagenzi be n’umutoza.

Kumunota wa 105 ba myugariro ba Liverpool bakoze ikosa bareka Morata azamukana umupira wenyine niko kuwuhereza uyu Marcos Llorente winjiye mu kibuga ku munota wa 56 asimbuye Diego Costa ashyiramo igitego cya kabiri cya Atletico Madrid.

Liverpool ikimara gutsindwa iki gitego yahise icika intege cyane ko yasabwaga ibitego2 mu minota 15 yari isigaye,ibintu byasaga n’ibidashoboka kuri iyi Atletico Madrid, kabuhariwe mu kugarira.

Liverpool yarekuye umukino burundu ku munota wa 119 ubwo uyu Morata wabazonze muri iyi minota 30 y’inyongera yahabwaga umupira mwiza na Marcos Llorente agasigarana na Adrian bikarangira amutsinze igitego cya 3 cyashimangiye gutsindwa kwa Liverpool.


Iyi mbwa niyo yiswe Anfield

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa