skol
fortebet

Umusifuzi Ali Bin Nasser wo muri Tunisia yishimiye ko yafashije Maradona gutsinda igitego cy’Akaboko k’Imana’

Yanditswe: Saturday 28, Nov 2020

Sponsored Ad

Umusifuzi wo muri Tunisia wasifuye umukino Ubwongereza butazibagirwa bwatsinzwemo na Argentina mu gikombe cy’isi cyo mu 1986, avuga ko "atewe ishema n’icyubahiro" kuba yarafashije Diego Maradona gutsinda "igitego cyaranze ikinyejana".

Sponsored Ad

Maradona, wapfuye ku wa gatatu azize indwara y’umutima ku myaka 60, yacenze abakinnyi benshi b’Ubwongereza mu buryo bumeze nk’ubufindo avuye mu kibuga cy’ikipe ye, atsinda igitego cyatumye Argentina igira ibitego 2 - 0.

Hari hashize iminota ine atsinze igitego cyamamaye kitavugwaho rumwe yavuze ko yafashijwemo n’"Akaboko k’Imana".

Umusifuzi Ali Bin Nasser, ubu ufite imyaka 76, yanavuze ko nta kundi yari kubigenza atari ukwemeza icyo gitego cya mbere.

Ndetse anibuka ukuntu Maradona yamuhaye impano y’umwambaro we uriho umukono we (yasinyeho) ubwo bongeraga guhura mu mwaka wa 2015.

Kuri icyo gitego cya kabiri cyo muri uwo mukino, Bin Nasser yabwiye BBC Sport ati:

"Yatangiriye hagati mu kibuga, nanjye mugenda hafi. Iyo urimo gusifura umuntu nka Maradona, ntabwo ushobora kumukuraho amaso".

"[Abongereza] Bagerageje kumutega inshuro eshatu, ariko ugushaka intsinzi kwe kwakomeje kumutera imbaraga arakomeza".

"Buri gihe navugiraga hejuru nti ’mukomeze mukine’ kugeza ageze mu rubuga rw’amahina".

"Nari ndimo kurebera inyuma y’urubuga rw’amahina, nibaza ukuntu uyu mukinnyi yikuye muri ba myugariro batatu, akiruka metero zigera hafi kuri 50. Naribwiye nti ’ba myugariro baragerageza kumutega noneho’. Nari niteze ko ibyo biba kandi niteguye kuvuza ifirimbi ngatanga penaliti".

"Mu buryo bwantangaje, yaciye ku wundi myugariro ndetse no ku munyezamu [Peter Shilton] atsinda icyaje kuba ’igitego cyaranze ikinyejana’.

"Ntewe ishema n’icyubahiro nk’umuntu ndetse nk’umusifuzi kuba naragize uruhare mu gikorwa cyanditse amateka.

"Iyo nza kuba narasifuye ikosa mu hantu hatatu ha mbere bamukozeho, ntabwo tuba twarabonye ikintu nka kiriya gihebuje. Uko kubabwira ngo bakomeze bakine ni kimwe mu bikorwa bintera ishema ryinshi cyane".

Bin Nasser yongeyeho ko uwo mukino wa kimwe cya kane wo mu 1986, wakiniwe imbere y’abafana bagera hafi ku 115,000 ku kibuga cya Estadio Azteca mu mujyi wa Mexico, ari cyo "kintu gikomeye" cyaranze akazi ke k’ubusifuzi, nubwo muri uwo mukino yemeje igitego cya mbere, kitavugwaho rumwe.

Yakomeje agira ati: "Ndabyibuka neza".

"Myugariro w’Ubwongereza [Steve Hodge] yari afite umupira, awusubiza inyuma nuko Maradona asimbukana hejuru na Peter Shilton, kandi bose banteye ibitugu.

"Bari bateganye n’umusifuzi wungirije wanjye, Umunya-Bulgaria Bogdan Dochev.

"Mbere nagize gushidikanya, naga akajisho kuri Dochev, wari urimo gusubira mu kibuga hagati, yemeza ko ari igitego. Ntabwo yigeze anyereka ko habayeho gukora ku mupira n’akaboko.

"Amategeko FIFA yaduhaye mbere y’umukino yari asobanutse - niba mugenzi wanjye ari ahantu heza kundusha [ho kubona uko byagenze], nkwiye kubaha uko abibona".

Dochev, wapfuye mu mwaka wa 2017 afite imyaka 80, nyuma yaje kuvuga ko "FIFA itemereraga abasifuzi bungirije kuganira ku byemezo n’umusifuzi [mukuru]".

Yashimangiye ati: "Iyo FIFA iza kuba yagennye umusifuzi w’i Burayi ngo ayobore umukino nk’uwo w’ingenzi, igitego cya mbere cya Maradona nticyari kwemerwa".

Ariko, Bin Nasser avuga ko koroherana mu mukino (sportsmanship) kwagaragajwe n’abakinnyi b’Ubwongereza cyari ikintu "cyiza".

Yibuka ati: "Gary Lineker [ubu ni umusesenguzi w’umupira w’amaguru kuri BBC] yaraje arambwira ati ’nyabuneka musifuzi, habayeho gutera umupira n’akaboko!’ Ndasubiza: Nyabuneka nimukine!’

"Kuri jye, cyari igitego 100% nkurikije amabwiriza ya FIFA".

Ibyo yari yizeye mu ibanga

Lineker yaje kubonera Ubwongereza igitego kimwe habura iminota icyenda ngo umukino urangire, ndetse habura gato ngo atsinde n’icyo kunganya.

Bin Nasser yagize ati: "Ubwo Ubwongereza bwari butsinze igitego cyabwo, mu ibanga muri jye nashakaga ko batsinda n’igitego cyo kunganya".

"Nashakaga kuryoherwa n’uwo mukino indi minota 30 [y’inyongera]. Byari ibyishimo byuzuye kuva utangiye kugeza urangiye".

"Nubwo hari ubushyuhe uwo munsi, nashakaga ko ibintu bikomeza. Wari umukino unogeye ijisho hagati y’amakipe abiri akomeye".

Ubwo Maradona yajyaga muri Tunisia mu mwaka wa 2015, yagiye gusura Bin Nasser iwe mu rugo.

Uyu Munya-Tunisia yagize ati: "Namubwiye ko ’atari Argentine yatwaye igikombe cy’isi urya mwaka, ni Maradona’".

"Arasubiza ati: ’Iyo ataba wowe, ntabwo nari kuba narashoboye gutsinda igitego cyaranze ikinyejana’.

"Yampaye umupira wo kwambara usinyeho n’amagambo ’Para Ali Mi Amigo Eterna’".

Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ’Kuri Ali Inshuti Yanjye Iteka Ryose’.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa