Abafana ba Arsenal bagabye igitero ku ikipe ya Man City nticyabahira
Yanditswe: Tuesday 14, May 2024
Abafana ba Arsenal baturikije ibishashi hanze ya hoteli y’ikipe ya Manchester City, saa munani z’urukerera rwo kuri uyu wa kabiri,kugira ngo bayibangamire ntibashe kwitwara neza imbere ya Tottenham.
Mbere y’uko Man City isura Tottenham kuri uyu mugoroba,aba bafana bakoze iyo bwabaga ngo bayiteshe umutwe ikine itaruhutse ariko imigambi yabo yabapfubanye kuko iyi kipe itahacumbitse.
Aba bafana babikoze bazi ko iyi kipe iri muri iyi hoteli ariko baruhiye ubusa kuko amakuru avuga ko itaharaye.
Ikipe ya Pep Guardiola irahura na Tottenham uyu munsi nijoro isabwa gutsinda kugira ngo Arsenal iyirusha inota rimwe bayiceho.
Abafana ba Arsenal bakomeye bazwi nka ’Ashburton Army ultras group’ nibo bagiye guturitsa ibi bishashi kuri hoteli bakekaga ko Man City irimo kugira ngo bakangure abakinnyi ntibaruhuke.
Iyi kipe yatwaye ibikombe bitatu umwaka ushize ntiyigeze ijya i London nijoro,byatumye umugambi w’aba bafana ukubita igihwereye.
Man City yaraye i Manchester,bivuze ko irakora urugendo uyu munsi yerekeza mu majyaruguru ya London gukina uyu mukino.
Ibinyamakuru biravuga ko ibi bishashi byaturikaga cyane ku buryo byari kubangamira abakinnyi iyo baba baraye muri iyi hoteli.
Ibi bishashi byabangamiye bikomeye abashyitsi bari muri iyi hoteli kugeza ubwo babyutse nyuma y’iminota 45 nyuma.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *