skol
fortebet

"Nabwiye umusifuzi ko yari mubi"-Umutoza Xavi

Yanditswe: Wednesday 17, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Xavi wa FC Barcelona yibasiye umusifuzi István Kovács ukomoka muri Romania,wabasifuriye bakina na PSG,watanze ikarita y’umutuku na penaliti bitavugwaho rumwe iyi kipe yo mu Bufaransa ikabatsinda ibanyagiye.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, ibyiringiro bya Barcelona byo gukomeza muri 1/2 cya Champions League byarangiye ubwo yatsindwaga na Paris Saint-Germain ibitego 6-4 muri kimwe cya kane cy’irangiza ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri.

Umutoza Xavi yatunga urutoki umusifuzi ko ariwe watumye batsindwa. Uyu mutoza yavuze ko Araujo yahawe ikarita idakwiriye ku munota wa 29 ndetse ko icyo cyemezo cyahinduye ibyagombaga kuva mu mukino.

Nyuma y’umukino, Xavi yagize ati: "Turababaye. Ikarita itukura niyo yahinduye umukino. Twari twiteguye neza gukina turi 11 kuri 11.Cyahinduye byose. Kuri njye, birakabije kohereza [Araujo] hanze.

Umusifuzi yari mubi rwose. Namubwiye ko ari ikiza. Yishe umukino. Sinkunda kuvuga ku basifuzi ariko bigomba kuvugwa. Ntabwo ndabyumva. Ntabwo ari byiza gukina turi 10, kandi guhera icyo gihe wabaye undi mukino. Ibyo twavuga byose [kubyerekeye umukino], ikarita itukura yahinduye byose. "

Umusifuzi Istvan Kovacs yigaragaje cyane muri uyu mukino, kuko yatanze amakarita cumi n’abiri yose muri uyu mukino, harimo amakarita atatu atukura -arimo imwe kuri Xavi kubera kwamagana bikabije icyemezo cyo kwima Barcelona penaliti,nyuma y’aho Marquinhos agushije Ilkay Gundogan.

Umutoza w’abazamu Jose Ramon de la Fuente nawe yeretswe umutuku kubera nawe kwamagana ibyemezo by’umusifuzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa