skol
fortebet

Police FC yirukanye abakinnyi batatu bazira kwitwara nabi

Yanditswe: Monday 12, Dec 2016

Sponsored Ad

Ikipe ya Police FC yatangaje ko yasezereye abakinnyi babiri bakina inyuma aribo Hertier Turatsinze na Gabriel Mugabo hamwe na Muganza Isaac usatira izamu, ibaziza imyitwarire itari myiza.
Aba bakinnyi uko ari batatu, ikipe ya Police FC yabasezereye nyuma yo kumara ukwezi bahagaritswe, dore ko baherukaga kubarizwa muri iyi kipe ubwo yakinaga umukino wayo wa mbere yaje kunyagirwamo na Rayon Sports ibitego 3-0.
Nubwo aba bakinnyi bari babwiwe ko ibihano byabo nibirangira bazasubizwa mu (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Police FC yatangaje ko yasezereye abakinnyi babiri bakina inyuma aribo Hertier Turatsinze na Gabriel Mugabo hamwe na Muganza Isaac usatira izamu, ibaziza imyitwarire itari myiza.

Aba bakinnyi uko ari batatu, ikipe ya Police FC yabasezereye nyuma yo kumara ukwezi bahagaritswe, dore ko baherukaga kubarizwa muri iyi kipe ubwo yakinaga umukino wayo wa mbere yaje kunyagirwamo na Rayon Sports ibitego 3-0.

Nubwo aba bakinnyi bari babwiwe ko ibihano byabo nibirangira bazasubizwa mu kibuga, baje gutungurwa no kubwirwa ko bagomba kuza gufata impapuro zibakura mu ikipe "Release Letter", cyane ko abatoza bayo batangaje ko batazongera gukorana na bo.

Aya makuru yemejwe n’ Umuvugizi w’ikipe ya Police FC, CIP Mayira Jean de Dieu mu kiganiro yahaye Igihe.

Yagize ati “Ni byo twarangije kubasezerera. Bazize kutumvikana n’abatoza bashya, ahanini mu gusuzugura ibyemezo byabo muri Pre-season. Batangiye gushwana n’abatoza, biza kurangira dukoze inama abatoza batubwira ko batakomezanya na bo”.

Ku ruhande rw’abakinnyi nyuma yo gusezererwa, bamwe bakaba baratangiye kuvugana n’amakipe atandukanye mu gihe abandi bari gukora imyitozo gusa bategereje isoko ry’igura n’igurisha. Mugabo Gabriel "Gaby" iyi kipe yakuye muri Mukura, we yadutangarije ko yashimishijwe no guhabwa ibaruwa imukura muri Police, nubwo mu by’ukuri atazi icyo yazize.

Ati “Buriya hari impamvu (zatumye badusezerera) gusa ni kwa kundi igihe cyo gusohoka mu ikipe kiba kigeze kuko abayobozi bambwiye ko nta kintu gihambaye cyari gihari”.

“Umuntu agomba kubyakira kuko akazi kacu ni umupira, aho kugira ngo umuntu aguhagarike utakina ni byiza ko umuntu aguha urwo rupapuro ukajya ahandi ukahakomereza. Nabashimira icyo cyemezo bafashe”.

Ikipe ya Police FC nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0 na Rayon Sports mu mukino ufungura shampiyona, kuri ubu ntiratsindwa mu mikino irindwi yakurikiye, aho yatsinzemo itanu ikanganyamo ibiri, ikintu kiyishyira ku mwanya wa gatatu muri shampiyona n’amanota 17.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa