skol
fortebet

Amerika yahishuye akayabo igiye guha Ukraine ngo ihe isomo Uburusiya mu Ntambara

Yanditswe: Wednesday 15, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Antony Blinken yagaragarije ubutegetsi bwa Ukraine ko igihugu cye kizi neza ko Ukraine iri mu bihe bikomeye bisaba ubufasha bwihutirwa agaragaza ko igihugu cye kiri mu nzira zo kohereza byihutirwa icyiciro gishya cy’inkunga za gisirikari.

Sponsored Ad

Mu nama yagiranye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba I Kiev, Blinken yavuze ko ubutegetsi bwa Prezida Joe Biden burimo gukora kugira ngo butange vuba bishoboka indi nkunga mu zo yemereye Ukraine mu kwezi kwa Kane.

Yagize ati: “Kuba ndi hano ni ikimenyetso cyo kubagaragariza ko turi kumwe, ariko icy’ingenzi kuruta urugendo cyangwa gusurwa, ni uko iyo nkunga mu magambo afatika iri mu nzira."

Ku ruhande rwe, Ministiri Kuleba wa Ukraine yavuze ko kwifatanya na Ukraine kwa Amerika biri mu bizafasha icyo gihugu gushobora kwihanganira ibibazo batewe n’Uburusiya.

Yagize ati: “Uru ruzinduko rware kuri twe ruvuze byinshi. Rurema icyizere ku baturage ba Ukraine ariko cyane ku ngabo, ku basirikare bacu barwanira ubusugire bwa Ukraine mu majyaruguru y’uburasirazuba hafi ya Kharkiv aho Uburusiya bugerageza kwigarurira.”

Ari aho muri Ukraine, ministiri Blinken yatangaje indi nyongera y’inkunga y’Amerika ingana na miliyari ebyiri z’amadolari.

Kuri uyu wa gatatu, Uburusiya bwatangaje ko bwigaruriye indi midugudu ibiri iri mu ntara ya Kharkiv, aho ingabo zabwo zakajije umurego mu bitero byazo.

Kubera umurego w’intambara n’ibitero by’Uburusiya bikomeje kwiyongera, ibiro bya Prezida Volodymyr Zelenskyy byatangaje ko ingendo ze zose mu mahanga zibaye zisubitswe.

Uru rugendo rutunguranye rwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, yarutangiye kuri uyu wa kabiri.

Blinken yari ajyanye ubutumwa bukomeye, nk’uko guverinoma y’Amerika ibivuga, bwo guhumuriza Ukraine muri ibi bihe ingabo zayo zifite ingorane cyane ku rugamba mu burasirazuba bw’igihugu.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa