skol
fortebet

Abasore batereta abakobwa bagendeye ku mafoto bagiye guhura n’ibibazo

Yanditswe: Wednesday 13, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri ubu abasore batereta abakobwa ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto bagiye guhura n’ibibazo mu munsi irimbere kuko , hari porogaramu (application) abakobwa bari kwifashisha bongera ubwiza bwbo.

Sponsored Ad

Ni kenshi humvikana ikibazo cy’amafoto y’abakobwa adafite aho ahuriye n’uko basa. Rimwe na rimwe bigaterwa n’ibirungo by’ubwiza (Make-ups) baba bisize, ubundi bigaterwa na porogaramu z’ikoranabuhanga zongera ubwiza zigenda zivuka buri munsi.

Photolab, ni porogaramu (application) uha ifoto yawe ukayitegeka uko ikwambika n’imiterere iyo ariyo yose ushaka cyane ko haba hari ingero zihari baguhitishamo ugakanda ku ifoto ushaka gusa, ubundi ikabikora uko waba usa kose ugahita uhinduka ikizubazuba nk’uko iyo foto imeze neza neza.

Mu gihe abakobwa hafi ya bose bishimiye ndetse bamaze no gukoresha iyi porogaramu (application) aho bibitseho amafoto mashya bahinduye bifashishije photolab, hari bamwe mu basore baganiriye na Inyarwanda bavuga ko iki ari ikibazo kitaboroheye kuko muri iki gihe bigoye kubona umukobwa woherereza umusore ifoto y’uko asa neza neza ntacyo ahinduyeho.

Nshuti Olivier, umwe mu basore twaganiriye yavuze ko kubera ko aho ibihe bigeze abantu basigaye bamenyana bakanakundanira ku mbuga nkoranyambaga, ugasanga uwo umuntu akunze ku ifoto ntaho ahuriye n’uwa nyawe. Yakomeje avuga ko iki ntaho gitaniye n’ibindi binyoma kuko umuntu aba yiyoberanije akakwiyereka uko atari kandi amaherezo n’ubundi uzamubona mugakomezanya byanakunda ukamugira umugore.

Abakobwa basigaye batarakoresha Photolab ni mbarwa

Bienfait nawe ahamya ko ubu kwizera umukobwa mutarahura bigoye ndetse ari n’ikosa rikomeye cyane aho yagize ati: ‘‘Twavugaga Snapchat tutarabona. Noneho aho Photolab yaziye ho byatuyobeye uraka umukobwa ifoto ubizi neza ko ari umunyarwandakazi ukabona ayiguhaye ari umunyamerika. Ubwo nawe waba utaramenya aho ibihe bigeze ugashidukira mu birere ngo witomboreye icyuki. Twahagurukiwe nitutaba maso turagwa mu rwobo!’’

Ibi bibaye mu gihe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari gucicikana amafoto y’abantu banyuranye yahinduriwe muri iyi application kandi n’ibyamamare ntibyatanzwe.

Abasore bahangayikishijwe n’ubu butubuzi bari gukorerwa

Ubushakashatsi bugaragaza ko muri iyi minsi urubyiruko cyane cyane abakobwa b’abangavu bakoresha izi porogaramu zibahindura beza cyane, aho nyuma birangira bibananiye kwakira uko bateye n’uko basa bamwe bakajya kwibagisha cyangwa bagatanga ibyo batuze byose kugira ngo bahindurirwe isura n’imibiri byabo.

Urubuga Washington Post rwo ruvuga ko hari n’ababikurizamo ibibazo bikomeye byo mu mutwe bakiheba bitewe n’uko babona uko bashaka gusa nubwo bagaragariza abandi ko ariko basa ariko bo ubwabo bazi neza ko atariko bateye cyangwa basa.

Naho urubuga BMC Women Health rwo ruti: ‘‘Abakobwa b’abangavu basa nkaho aribo bafite ibyago byinshi byo kurwara uburwayi bwo mu mutwe biturutse ku mbuga nkoranyambaga kurusha abahungu. Kuba hariho amafoto y’abantu b’ibitangaza nabyo bibigiramo uruhare, kuko bituma abakobwa batanyurwa n’uko bateye ndetse bagatangira kumva ko agaciro kabo gashingiye ku migaragarire yabo bityo ugasanga bananiwe kwakira uko Imana yabaremye.’’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa