skol
fortebet

Byari ibyishimo mu gitaramo cyo gushimira Cécile Kayirebwa ku ruhare yagize mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda (Amafoto)

Yanditswe: Sunday 31, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Cécile Kayirebwa umwe mu bahanzikazi bakunzwe nabatari bake mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yashimiwe byihariye n’abakunzi be kubwo uruhare yagize mu iterambere ry’umuziki nyarwanda cyane cyane uwa gakondo.

Sponsored Ad

Ni igitaramo cyabereye ahitwa Luxury Garden ku wa 30 Werurwe 2024, cyitabiriwe n’ingeri zitandukanye, basusurutswa n’abarimo Makanyanga Abdul, Orchestre Impala, ndetse nabandi bahanzi batandukanye

Uyu muhanzikazi w’imyaka 77 unyura benshi binyuze mu buhanga ashyira mu miririmbire ye, yagize uruhare mu kumenyekanisha ubwiza bw’umuziki gakondo w’u Rwanda mu mahanga dore ko yagiye abihererwa ibikombe mpuzamahanga bitandukanye.

Yaba abakuru ndetse n’abato bari bitabiriye igitaramo basanganiye Cécile Kayirebwa mu byicaro bye bamushyira indabo ndetse n’amabahasha akubiyemo ubutumwa n’ishimwe bamuteguriye.

Ubwo Kayirebwa yari ahagurutse agana ku rubyirino, yakirijwe amashyi y’urufaya n ’impundu ashimirwa ibihangano yakoze byakunzwe n’abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo.

Mu magambo make yakoze ku mutima wabari bitabiriye iki gitaramo Kayirebwa yagize ati “Ni ukuri muranejeje cyane, ibi binkoze ku mutima murakoze cyane.”
Cécile Kayirebwa yahise aririmbira abakunzi b’umuziki we indirimbo ebyiri zirimo “Umunezero” na “Rwanda” mu ijwi rye benshi bemeza ko ritajya rihinduka.

Iki gitaramo cyatewe inkunga n’ikinyobwa cya Red FLO Organic, ni inshuro ya kabiri cyari kibaye. Mu minsi yashize abarimo Makanyaga Abdul, Mariya Yohana nabo bashimiwe mu buryo nk’ubu.

Kuri ubu Cécile Kayirebwa aritegura gushyira hanze igitabo cy’indirimbo ze kizaba gikubiyemo inyandiko yazo ndetse n’ibisobanuro byazo.


yahawe ibahasha irimo ubutumwa bwo ku mushimira


yambitswe ikamba n’urugori byo ku mushimira


Makanyaga ni umwe mu basusurukije abari bitabiriye iki gitaramo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa