skol
fortebet

Miss Jolly na begenzi be bahawe ikaze i Washington D.C

Yanditswe: Friday 02, Dec 2016

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly na bagenzi be bahatanira ikamba rya Nyampinga w’Isi, bakorewe ibirori bibaha ikaze mu mujyi wa Washington D.C mu nyubako ya Capitol Building.
Kuwa 30 Ugushyingo 2016, Miss Mutesi Jolly na bagenzi be bahatanira iri kamba ry’ubwiza batemberejwe ibice bigize inyubako ya Capitol Building isanzwe ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika. Iyi nzu yubatswe mu mwaka wa 1800.
Kugeza ubu amatora mu irushanwa yaratangiye kuko ushobora guha umukobwa amahirwe (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly na bagenzi be bahatanira ikamba rya Nyampinga w’Isi, bakorewe ibirori bibaha ikaze mu mujyi wa Washington D.C mu nyubako ya Capitol Building.

Kuwa 30 Ugushyingo 2016, Miss Mutesi Jolly na bagenzi be bahatanira iri kamba ry’ubwiza batemberejwe ibice bigize inyubako ya Capitol Building isanzwe ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika. Iyi nzu yubatswe mu mwaka wa 1800.

Kugeza ubu amatora mu irushanwa yaratangiye kuko ushobora guha umukobwa amahirwe unyuze kuri interneta aho uzarusha abandi amajwi afite amhirwe menshi yo kwegukana irushanwa.

Ushaka guha amahirwe Miss Mutesi Jolly, ufite telefone ya Smart Phone udawunilodinga (Application) ya MISS WORLD. hanyuma ukayifungura ugashakisha uyu mukobwa ukamushyira muri batatu ba mbere wifuza ko yatwara iryo kamba.

Jolly yageze mu Mujyi wa Washington ahari kubera irushanwa kuwa Gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2016. Uyu mukobwa kandi waserukiye ntiyigeze agaragara muri 20 batoranyijwe nk’abanyempamo muri iri rushanwa.

Mutesi Jolly [Uwa kabiri uhereye ibumoso]

Miss World 2016 iri kuba ku nshuro ya 66 izasozwa kuwa 18 Ukuboza 2016 mu birori bizabera kuri Gaylord National Resort & Convention Center mu Mujyi wa Washington, D.C.

Umukobwa uzatorwa azasimbura Umunya-Espagne Mireia Lalaguna wahawe iri kamba rya Miss World mu mwaka wa 2015.









Photos: Dory Long Dan

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa