skol
fortebet

Miss Jolly yishimiye kuba muri 24 bafite ibikorwa by’indashyikirwa

Yanditswe: Sunday 11, Dec 2016

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly, uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya ’Miss World’ ari muri ba nyampinga 24 bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bifitiye akamaro rubanda Nyamwinshi kuva bakwambika ikamba kugeza ubu.
Kuva mu 1951, ni ku nshuro ya mbere umukobwa wo mu Rwanda yitabiriye Miss World. Miss Mutesi Jolly ni we wabimburiye abandi kwinjira mu irushanwa ry’ubwiza ku isi yose.
Mu ijoro ryo kuwa 10 Ukuboza 2016, nibwo habaye igikorwa cyo kureba umukobwa wakoze ibikorwa byagiriye (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly, uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya ’Miss World’ ari muri ba nyampinga 24 bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bifitiye akamaro rubanda Nyamwinshi kuva bakwambika ikamba kugeza ubu.

Kuva mu 1951, ni ku nshuro ya mbere umukobwa wo mu Rwanda yitabiriye Miss World. Miss Mutesi Jolly ni we wabimburiye abandi kwinjira mu irushanwa ry’ubwiza ku isi yose.

Mu ijoro ryo kuwa 10 Ukuboza 2016, nibwo habaye igikorwa cyo kureba umukobwa wakoze ibikorwa byagiriye akamaro rubanda nyuma y’uko yambitswe ikamba kugeza ubu yitabiriye Miss World.

Ayo niyo mafoto Jolly yakoresheje yerekana ibikorwa yakoze mu Rwanda

Umuyobozi mukuru w’irushanwa rya nyampinga w’Isi, Julia Morley, niwe wari uhagarariye iki gikorwa. Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Miss World, ruvuga ko Nyampinga wagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa ari kimwe mu bizamuhesha amahirwe yo kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’Isi.

Muri iki gikorwa, hemerejwemo abakobwa 24 baturuka mu bihugu bitandukanye bakoze ibikorwa by’ingirakamaro ku butarage, Miss Jolly uhagararaiye u Rwanda nawe yisanze ku rutonde.

Miss Jooly na Miss Puerto Rico

Muri uyu mwaka, Mutesi Jolly yakoze ibikorwa birimo kuba yarafashije abaturage 3000 kubona ubwisungane mu kwivuza; kuba yarafashije abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora iguhugu [Baherereye i Kanombe mu karere ka Kicukiro] ,kurwanya ibiyobyabwenge [Yagiye mu kigo cya Iwawa] ndetse no gukamishiriza amata abana biga mu kigo .cy’amashuri y’inshike kiri mu murenge wa kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Mutesi Jolly niwe ufite ibikorwa byinshi ugeraranije n’abandi 24 bahanganye. "...Ijoro ryakeye ryambereye ingirakamaro muri ’Miss World’, nishimiye kuba nabaye umwe muri 24 bari mu cyiciro cya kabiri gisoza..... Umunezero n’ibyishimo nibyo byuzuye umutima wanjye, nkanezezwa cyane no kuba nkomeje kuzamura idarapo ry’Igihugu cyanjye....Icyangombwa ni ukuba naragize icyo nkora mu guhindura ubuzima bw’umuntu runaka neza.... Ntabwo bisaba ibintu byinshi kugirango utange ahubwo umutima utanga niyo waba ufite ibidahagije bishobora guhindura isi. Ninaho ubwiza
nyabwo buturuka... Ndashima cyane abanyarwanda bakomeje kumba hafi."

Ubwo nibwo butumwa Miss Jolly yashyize ku rukuta rwa Instagram agaragaza umunezero yagize wo kwisanga muri 24 bakoze ibikorwa by’Indashyikirwa.

"Beauty with Purpose" -’Ubwiza bufite Intego’, insanganyamatsiko iri rushanwa rya Miss World rigenderaho.Ni nayo mpamvu hirya y’ubwiza harebwa icyo nyampinga yamariye rubanda.

Ku gicamunsi cyo kuwa 8 Ukuboza 2016, abakobwa bose basuye inyubako nshya ya MGM National Harbor izaberamo ibirori bizasoza irushanwa. Yubatswe hafi y’ikiraro cya Woodrow Wilson Bridge mu birometero 16 uvuye mu Mujyi wa Washington, D.C ari naho abakobwa bakorera umwiherero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa