skol
fortebet

Nyuma yo kuba umubyeyi, aricuza amakosa yakoze mu buto bwe - Rihanna

Yanditswe: Wednesday 24, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Rihanna wamenyekanye cyane ku isi yatangaje ko ubu ari kwicuza kuba yarambaye utwenda tw’imbere ku karubanda ndetse agashyira hanze ubwambure bwe amurika imideli, avuga ko atazigera na rimwe yongera ku bikora.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Rihanna yagiranye na Vogue, yatangaje ko iyo arebye amafoto yagiye afatwa mu myaka yashize na we ubwe bimutungura akibaza niba ari we wabikoze cyangwa ari undi kubera ukuntu amwe mu mafoto asa n’amugaragaza yashyize hanze ubwambure bwe, ubundi yambaye utwenda tw’imbere gusa.

Rihanna avuga ko yicuza cyane uburyo yakoreshaga amurika imideli imugaragaza ubwambure ndetse arahira ko atazigera yongera kubikora na rimwe. Avuga ko kuba umubyeyi byamaze kumuhindurira uburyo bwo kumurika imideli.

Yagize ati “Bigiye kugaragara nk’uburyarya ariko nakoze ubugoryi bwinshi mu buzima bwanjye. Nashyize amabere n’imyenda y’imbere hanze, ariko ubu ibyo ni ibintu nk’umubyeyi numva ko bigenewe abakobwa bato, Sinzongera kubikora. Mba nibaza niba koko narabikoze.”

Kugeza ubu Rihanna ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye n’umuraperi Asap Rocky ndetse aherutse gutangaza ko yifuza kubyara undi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa