skol
fortebet

Skol na Orion BBC bifatanyije na Rayon Sport y’Abagore mu muganda batera ibiti

Yanditswe: Saturday 27, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2024 nkuko bisanzwe buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi mu Rwanda hakorwa umuganda rusange aho abaturage ndetse n’abayobozi bahurira hamwe bagakora ibikorwa bitandukanye bijyanye no gusana ibikorwa remezo bitandukanye

Sponsored Ad

Ni muri urwo rwego Uruganda rwa Skol rwifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Gatsata ndetse na bamwe mu bafana ba Rayon Sport barangajwe imbere n’ikipe y’abagore n’ubuyobozi,bakoreye umuganda mu muhanda ugana kuri centre de sante ya Gatsata batera ibiti 50

Ahagana I saa mbiri za mugitondo nibwo umuganda wari utangiye abari bawitabiriye bose bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi mu murenge wa Gatsata gutera ibiti.

Ikipe y’abagore ya Rayon barangajwe imbere n’ubuyobozi bwabo bateye ibiti 50, igikobwa bahaye ubusobanuro ko buri gitego bazajya batera ibiti mu rwego rwo guharanira ko u Rwanda ruba Igihugu kibungabunga ibidukikije.

Perezida wa Rayon Sports Rtd Capt Jean Fidèle Uwayezu yavuze ko igikorwa ikipe y’Abagore yakoze cyo gutsinda igitego 1 bagatera ibiti 50 bizabafasha kumenyekana.

Ati”Igitego kimwe tugatera ibiti 50 dufatanije na Skol nabyo bituma ikipe yacu y’Abagore imenyekana cyane . ubu igeze kurwego rushimishije kuko yageze ku mukino wanyuma wa Peace Cup kandi yanatwaye igikombe cya shampiuona.”

Jean Fidèle yemeza ko kuba Rayon y’Abari n’abategarugori yaraje muri shampiona byatumye football yo muri icyo kiciro itangira gukundwa no kumenyekana.

Umuyobozi w’uruganda rwa Skol mu Rwanda, Eric Gilson, yavuze ko baje gufasha ikipe y’abagore ya Rayon sport gutera ibiti mu rwego rwo gukomeza ubufatanye no kubashyigikira.

Ati”Ubufatanye bwacu na Rayon Sport buhagaze neza cyane, ubu twaje gutera ingabo mu bitugu Ikipe y’Abagore ya Rayon Sport dutera ibiti,twishimira ubufatanye dufitanye n’ikipe ya Basketball ya Orion BBC mu gutera ibiti kandi bizatuma turwanya ibyuka bihumanya ikirere binyuze mu gutera umubare munini w’ibiti kurushaho”

Uruganda rwenga Ibinyobwa bisembuye n’Ibidasembuye mu Rwanda, Skol Brewery Ltd, rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikipe ya Basketball Orion BBC mu bukangurambaga bwayo bwo gutera ibiti #OneShootOneTree.

#OneShootOneTree Campaign yatangijwe na Orion BBC, yiyemeza ko buri nota rizajya ritsindwa mu mukino rihwanye n’igiti cyo guterwa kandi yatanze umusaruro kuko binyuze mu bufatanye n’inzego zitandukanye hamaze guterwa ibiti birenga ibihumbi 51 mu turere twose tw’igihugu.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa