skol
fortebet

Ibyo benshi batazi ku ndwara y’umwingo, ukiyetera, ibimenyetso byayo n’uko yirindwa

Yanditswe: Saturday 02, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Indwara y’umwingo ni indwara iterwa no kubyimba kw’agasabo ( Thyroid gland ) ko mu muhogo kazwi kuvubura umusemburo wa thyroxine .ikaba irangwa no kubyimba ahagana mu muhogo .

Sponsored Ad

Uyu musemburo ahanini ukoreshwa n’umubiri mu kugenzura imikorere yawo , iyo uyu musemburo ari mwinshi bitera ikibazo ,kimwe niyi ari muke cyane nabyo bitera ibibazo .

Umuntu ufite uburwayi bw’umwingo , ahanini arangwa no kumagara uruhu , gutakaza ibiro , guhorana umunaniro . nibindi...

Ni bande bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara y’umwingo ?

Hari amatsinda y’abantu bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara y’umwingio barimo:

  • Kuba mu muryango wawe ,,hari umuntu warwaye iyi ndwara abantu bafite uburwayi nka Anemia , Diyabete yo mu bwoko bwa mbere , bafite indwara ya adrenal insuficiency etc...
  • kuba uri kunywa imiti ibamo umunyungugu wa iode mwinshi
  • kuba urengeje imyaka 60 ,cyane cyane uri umugore
  • kuba warigeze uugwa kanseri yo mu muhogo

Impamu zitera indwara y’umwingo

Hari impamvu nyinshi zishobora gutera indwara y’umwingo zirimo:

  • Kuba umubiri wawe nta munyungugu wa Iode ufite uhagije
  • kuba agasabo ka Thyloid kadakora cyane cyane ku bana b’impinja aho bigaragara ku mwana 1 ku bana 4.000
  • Indwara ya Grave ni indwara itera imikorere mibi y’imvuvuura ya thyloid maze ikayima
  • Kuba ufite umunyungugu wa thyroid mwinshi nabyo bishobora gutera ubu burwayi.

Hari impamvu nyinshi tutarondoye zishobora gutera ubu burwayi

Ibimenyetso by’indwara y’umwingo:

Hari ibimenyetso bitandukanye bigaragara ku muntu ufite indwara y’umwingo birimo

  • Kugira umunaniro
  • gucika intege
  • kugorwa no kwihanganira ubushyuhe
  • kunanirwa gusinzira neza
  • gutitira ibiganza
  • gutera nabi ku mutima
  • impiswi
  • gutakaza ibiro
  • kumva utameze neza
  • kuzana ikintu kikabyimba mu muhogo
  • abantu bakuru bashobora kugaragaza ibimenyetso itandukanye niby’abakiri bato ,ariko bo bashobora kugaragaza n’indwara y’agahinda..

Ibyago bikomeye indwara y’umwingo ishobora guteza

Ku muntu urwaye umwingo , iyi ndwara ishobora kumutera ibibazo ikomeye birimo:

  • Gutera nabi ku mutima ishoora kubyara kwipfundika kw’amaraso cyangwa umutima ukaba warwara
  • Indwara y’amaso irangwa no kubona ikintu ukakibonamo ibintu bibiri ndets
  • ukanagorwa no kurea mu rumuri .
  • Kwangirika kw’amagufa
  • Kubura urubyaro ku bagore
  • Ibibazo ku nda nko kuba wabyara igihe kitageze . kubyara umwana ufite ibiro bike nibindi ...

Uko wakwirinda indwara y’umwingo

Kugeza ubu , nta buryo buzwi wakwirindamo indwara y’umwingo , indwara y’umwingo ivuka bitewe n’umubiri ubwawo .

Ibitekerezo

  • Iyo text style muyihindure mubisubize ukobyari bimeze birahengamye binaniza amaso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa