skol
fortebet

Byinshi ku "UMWENYA" ikirungo, umuti ikaba na kimwe mu byongerera umubiri ubudahangarwa

Yanditswe: Monday 14, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibyatsi bizwi ku izina ry’umwenya bikunze kwimeza mu bice by’icyaro,ni umwe mu miti myiza benshi bakuze bavurishwa,kandi ubarinda indwara nyinshi zifata umubiri byoroshye,nubwo muri iyi minsi ukunze gukoreshwa mu cyayi.

Sponsored Ad

Umwenya ni umwe mu miti gakondo ikunze gukoreshwa n’abakecuru,kuko bazi akamaro kawo cyane,nyamara indwara nyinshi zirembya abantu zivurwa nawo,cyangwa ugakoreshwa nk’urukingo mu kuzirinda.

Icyatsi cy’umwenya cyamenyekanye kera mu kuvura abana inkorora,cyangwa igihe bagize indwara z’impiswi (Diarrhea),umuriro mwinshi,iseseme no kuruka,ndetse ugakoreshwa nk’ikirungo cy’icyayi mu kukiryoshya no kugihumuza.

Zimwe mu ndwara zivurwa n’umwenya,ndetse n’akamaro kawo mu bundi buryo:

1. Inkorora ku bana n’abakuru: Abana bakiri bato bakunze kwatakwa n’inkorora byoroshye bitewe no guhinduka kw’ikirere,ubudahangarwa buke mu mubiri wabo n’ibindi.Guhekenya amababi y’umwenya ukamira amazi yawo bituma abana bakira inkorora byihuse,ndetse n’abakuze babigenza utyo bagakira.Nubwo umwenya uvura abana inkorora ariko umwana utarageza amezi 6 ntago yemerewe kuwunywa.

2. Impumuro yawo yirukana imibu: Umwenya kubera uhumura bidasanzwe,abantu bawuteye hafi n’inzu bavuga ko impumuro yawo yirukana imibu n’utundi dukoko duto mu gihe cy’amasaha y’umugoroba

3. Guhumeka vuba vuba: Abantu bamwe bakunze guhura n’ikibazo cyo guhumeka vuba vuba nka kimwe kigaragaza ko umutima wabo utameze neza, nyamara umwenya usubiza ku murongo imikorere y’umutima ndetse ukarinda umuntu umuvuduko w’amaraso.

Ubuhamya:

Umubyeyi Daforoza Mukansanga utuye i Rwamagana mu Murenge wa Karenge, yatangaje ko mu buzima bwe atiyizi arwaragurika kugeza ashaje, ndetse ko umwenya wagize uruhare mu kumurinda indwara za hato na hato.

Avuga ko abana be yabitagaho mbere y’uko bahura n’indwara, akabaha umwenya nk’ikiribwa cya buri munsi ariko bakageraho bakawukunda cyane bikaba itegeko kuribo ko bakwiye kuwunywa.

Ibindi wamenya ku mababi y’Umwenya

Umwenya ufite ubushobozi buhambaye mu gukiza ibicurane bikunze gufata abantu biherekejwe n’umuriro bakagira ngo barwaye Maralia.

Guteka amababi yawe agatogota neza, yamara gushya, ugafata ikirahuri cyawo ukanywa, uba wikingiye indwara nyinshi zitagira umubare yaba izo ubona n’izitagaragara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa