skol
fortebet

’Ntabwo nari nicaye’-Diane Rwigara yavuze imigabo n’imigambi ye

Yanditswe: Monday 20, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu myaka irindwi ishize kandidatire ye yaranzwe kuko itari yujuje ibisabwa nk’uko komisiyo y’amatora yabivuze, ubu Diane Shima Rwigara yabwiye BBC ati: “Ndabyizeye ko bazemera iyi nshuro.”

Sponsored Ad

Abakandida ku mwanya wa perezida wa Repubulika n’abadepite ubu barimo kugeza ibisabwa kuri komisiyo y’amatora mu Rwanda, mbere y’amatora ateganyijwe hagati muri Nyakanga (7).

Uretse Perezida Paul Kagame, abandi bitezwe gutanga kandidatire zabo barimo na Frank Habineza w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Diane Rwigara, n’abandi bakandida bigenga.

Yemerewe, Diane yaba ari umwe mu bagore bacye, cyangwa wenyine, bashobora guhatanira umwanya wa perezida w’u Rwanda muri aya matora, ndetse wo ku ruhande rutavuga rumwe na leta.

Ikiganiro Diane Rwigara yahaye BBC

Kuki wongeye kugerageza kwiyamamaza nanone?

Diane Rwigara (D R): Nuko nari ngifite ubushake, nubwo 2017 bitagenze uko nabyifuzaga, numvaga nshaka kongera nkagerageza.

Nkunda politike kuva kera kandi ni n’amahirwe menshi gukora icyo ukunda, nubwo uhuriramo n’ibibazo byinshi.

Imigambi ubu ni iyihe?

D R: Icya mbere ni ukuzamura imibereho y’abaturage kuko mbona ari cyo cya mbere cyatuma igihugu cyacu gishobora gutera imbere.

Kureka abantu bagakora bakiteza imbere. Ikibazo cyo kubona ifunguro, kubona aho baba, kurihira abana amashuri, ibyo bibazo byose byakemuka abantu bahawe uburenganzira, bashoboye gukora imirimo ibateza imbere.

Rero mbona uyu mwaka icyo nshyize imbere ni ubukungu bw’igihugu, twakora iki kugira ngo ubukungu bw’igihugu cyacu bugere kuri bose, ntibwiharirwe na bamwe.

Wari umaze igihe utaboneka muri politike, kumvisha Abanyarwanda imirongo yawe bizakorohera?

D R: Nibaza ko bitazangora kuko iyo usobanuye ikintu neza umuntu aracyumva, kandi burya iyo igihe kigeze ko abantu bumva ikintu baracyumva, ushobora no kugisobanura igihe kirekire ariko iyo igihe kitaragera ko ibintu bijya mu bikorwa ugasanga ntacyo bitanze.

Kuba maze igihe kirekire ntavuga, ntagaragara, si uko nari nicaye ahubwo ni uko rimwe na rimwe ari byiza guceceka ugatuza, ukiga ikibuga, kuko burya nubwo tuba dusaba abandi guhinduka, nubwo tuba dusaba leta yacu kugira ibyo ihindura, burya n’umuntu ku giti cye haba hari ibyo akeneye guhindura.

Mbese ubusanzwe Diane akora iki, umwuga we ni uwuhe?

D R: Mbere y’uko ninjira mu bikorwa bya politike nakoraga ibaruramari na ’finance’, urebye nakoze muri ’business’ muri rusange, ariko nkuko nabivuze, nubwo nakoraga ibyo, politike narayikundaga cyane.

Ibyo (ibaruramari na ‘finance’) hashize igihe ntabikora, hari ibintu nari mpugiyeho ntakeneye gusobanura.

Ariko nkuko nabivuze akenshi nabaga nkurikira ibibera mu gihugu hari n’ibindi ndimo birimo no kwiyubaka ku giti cyanjye.

Nta mpugenge ufite ko kandidatire yawe izongera ikangwa?

D R: N’ubushize nari nzi ko bazayemera, kuko nashyizemo imbaraga nyinshi ngo yemerwe, nagerageje kuzuza ibisabwa byose, nako nari nanabirengeje, uretse yuko nyine byarangiye itemewe.

Kuvuga ko hari icyahindutse buriya tuzabimenya, tuzabireba. Abagenga urubuga rwa politike ni bo bazi niba hari icyo bazahinduraho.

Ariko nubwo mfite icyizere hari igihe nibaza nti ‘bashobora no kutanyemerera nk’ubushize’, ariko ndabyizeye ko bazemera iyi nshuro.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa