skol
fortebet

Abakozi bakora mu Buvuzi muri Kenya Bahagaritse Imyigaragambyo

Yanditswe: Thursday 09, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Guverinema ya Kenya yasinyanye amasezerano n’abaganga, bari bamaze igihe mu myigaragambyo. Minisiteri y’ubuzima yabitangaje kuri uyu wa gatatu, nyuma y’amezi agera kuri abiri, iyo myigaragambyo itangiye. Iyo myigaragambyo yasize abarwayi amagana batabasha kwitabwaho mu by’ubuvuzi.

Sponsored Ad

Minisitiri w’ubuzima, Susan Nakhumicha, yabwiye abanyamakuru ko nyuma y’imishyikirano y’amaze amasaha menshi kandi yageza mu majoro igihe cy’iminsi myinshi, babashije kwumvikana ku buryo abakozi bo mu buvuzi basubira ku mirimo kandi urugaga rwabo rwahagaritse imyigarambyo.

Urugaga rw’abakozi bo mu buvuzi, abo mu bigo bicuruza imiti n’abaganga b’amenyo, (KMPDU), rwatangije imyigaragambyo hagati mu kwezi kwa gatatu. Ni nako hagiye haba ibiganiro byagiye biba imfabusa mu bijyanye no kwongererwa imishahara ku baganga bimenyereza akazi, bagize 30 kw’ijana by’abaganga bose ba Kenya.

Ikibazo ariko, ntikirarangira, hakurikijwe kopi y’amasezerano ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, yabonye, aho impande zombi, zemeranijwe, gutangira no gusoza imishyikirano kuri iki kibazo mu minsi itarenze 60.

Hakurikijwe amasezerano yumvikanyweho, nta baganga bimenyereza akazi mu bitaro, ab’ibigo bicuruza imiti n’abavura amenyo, bazoherezwa ku kazi, igihe iyo mishyikirano izaba ikirimo kuba, ariko abandi baganga bose bagomba gusubira ku mirimo mu gihe kitarenze amasaha 24, nyuma y’isinywa ry’amasezerano.

Ayo masezerano avuga kandi ko abaganga, ku myaka itanu bazahabwa ibirarane bigera muri miliyoni hafi 26 z’amadolari. Ni ukuvuga ayo batahawe, bemerwaga n’amasezerano yo mu mwaka wa 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa