skol
fortebet

Ali Kiba yaciye umurongo ku bahanzi babarizwa muri Wasafi na Boss wabo nyuma y’amagambo ya Diamond

Yanditswe: Saturday 23, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Ali Kiba yasobanuye uburyo adashobora kongera gukorana na Diamond Platnumz ndetse n’itsinda ry’abahanzi baba mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi Classic Baby nyuma y’amagambo ya Diamond Platnumz.

Sponsored Ad

Umuhanzi Platnumz yavuze ko uyu muhanzi mugenzi we Ali Kiba yanze kwitabira nkana ubutumire bwo mu iserukiramuco rya Wasafi Festival 2019 mu gihe Kiba abivuguruza avuga ko babikoze bagamije gukurura umubare mwinshi w’abafana kuko we yabahakaniye mbere avuga atazigera abijyamo, ndetse mu minsi ishize aheruka kuvuga ko ubutumwa bwemezaga ko azaba ari muri ibyo bitaramo atari we wabushyize kuri instagram ahubwo ari ba rushimusi.

Ali Kiba yahaye ubutumwa Diamond Platnumz “Ni byiza ko abantu bubahana, sinakora ibintu bibangamira abandi. Ntabwo byari byiza ko banshyiramo cyangwa se ngo bamvuge mu bitaramo byabo. Siniteguye gukoranan na bo kandi na bo barabizi. Nabibabwiye mbere ko bazakora ibitaramo byabo ntarimo kandi nanjye nzakora ibitaramo byanjye badahari. Ikindi kandi nta muntu n’umwe wo mu itsinda ryabo wigeze ampamagara, ni ikimenyetso cy’uko babeshye”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma akorana na Diamond kuko buri wese afite abafana be ku giti cye. Ali Kiba aheruka gusaba umugore we Amina ko yakongere akagaruka bakongera kubana nyuma yo gutanduka, yifashishije indirimbo aheruka gusohora yitwa”Mshumaa”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa