skol
fortebet

Aline Gahongayire yagaragaje uburyo yababajwe n’urupfu rwa George Floyd mu mashusho ye

Yanditswe: Thursday 11, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Aline Gahongayire yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ’NZAKOMEZA’ yatunganyijwe na Meddy Saleh.Aline Gahongayire yavuze ko yanditse iyi ndirimbo "Nzakomeza" kubera ko ubu ibyambura abantu kwizera Imana ari byinshi.

Sponsored Ad

Yavuze ko yumvise iki ari igihe cyo gushishikariza buri wese kurushaho kwizera Imana kuko ariyo ireba aho umwana w’umuntu atareba, kandi akaba ariyo ifite ijambo rya nyuma.

Avuga ko mu kimbo cyo kugira ubwoba buri wese akwiye guhitamo gukomeza kwizera ko Imana ariyo mubyeyi uruta bose.

Muri aya mashusho hagaragaramo Gahongayire yitegereza amashusho avuga uko umwirabura w’umunyamerika George Floyd yanigishijwe ivi n’umupolisi kugeza apfuye.

Gahongayire yavuze ko yifashishije aya mashusho, mu kugaragaza ko irondaruhu ari kimwe mu biteye ubwoba muri iki gihe, ariko bigomba guherekezwa no kwizera Imana.

Uyu muhanzikazi avuga ko muri iki gihe Isi yagwiriwe n’imvura y’ibibazo birimo n’icyorezo cya Covid-19 cyasubitse byinshi mu bikorwa bya muntu, akavuga ko kwizera Imana ariyo ntwaro ikomeye gusa.

Ati “Covid-19 yaduhejeje mu nzu yaduteye kugenda twambaye udupfukamunwa. Yasubitse gahunda nyinshi ibirori, ubukwe, ibitaramo...mu by’ukuri ni mvura itarateguje...Ariko ntacyo nubwo bimeze uko nzakomeza nizere Imana ni yo ifite ijambo rya nyuma.”

Hari aho Gahongayire aririmba agira ati “No mu mvura y’ibibazo nzakomeza nkwizere n’ubwo imbere ntahabona nzakomeza nkwizere. Ntakure utagera no mu rwobo rw’intare ukuboko kwawe kugerayo.”

"Nzakomeza" ije isanganira izindi ndirimbo z’uyu muhanzikazi zakunzwe mu buryo bukomeye nka "Ndanyuzwe" imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2, "Ntabanga", "Warampishe" n’izindi.

REBA HASI AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA ALINE GAHONGAYIRE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa