skol
fortebet

Eminem amaze ukwezi afungiye mu nzu ye umuntu wamuteye

Yanditswe: Saturday 02, May 2020

Sponsored Ad

Uhagarariye Eminem yabwiye BBC ko uyu muraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yafungiye iwe umuntu wamuteye mu kwezi gushize kwa kane.

Sponsored Ad

Uyu muririmbyi yakanguwe n’inzogera y’umutekano mu masaha yo mu mucyerera, nyuma yaho umuntu yinjiriye mu rugo rwe ruzitiye ruri mu mujyi wa Detroit muri leta Michigan.

Eminem w’imyaka 47 y’amavuko yasanze uwo muntu mu cyumba cy’uruganiriro (salon) cy’inzu ye. Umucungira umutekano yahise ahagera nyuma yaho gato, akurikiwe na polisi.

Uwo ucyekwa nyuma yaje gutabwa muri yombi ndetse kugeza ubu aracyafunze.

Byumvikana ko uwo muntu yinjiye aciye mu gikari, ubwo ucunga umutekano wa Eminem yari ari ku irembo.

Eminem - ubundi izina rye ry’ukuri rikaba ari Marshall Mathers - yakanguwe n’inzogera y’umutekano, asanga uwo ucyekwaho kumwinjirira mu nzu ari muri ’salon’.

Nkuko bivugwa n’uwavuganye n’urubuga rwa internet ET Online rwandika ku byamamare, ucunga umutekano wa Eminem yahise ajya gutabara sebuja nyuma yaho afatiye uwo ucyekwaho kumutera.

Eminem ni umwe mu baririmbyi bakomeye ku isi bo mu njyana ya hip-hop.

Ndetse mu ntangiriro y’uyu mwaka, umuzingo (album) w’indirimbo we uheruka wa ’Music To Be Murdered By’ wageze ku mwanya wa mbere w’indirimbo zikunzwe cyane mu Bwongereza.

Nyuma gato yo gusohora uwo muzingo w’indirimbo, Eminem yasubije abanenga amagambo awugize, avuga ko utagenewe "abarakazwa n’ubusa".

Mu kwezi gushize kwa kane, Eminem yatangaje ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yishimira ko amaze imyaka 12 atakiri imbata y’inzoga n’ibiyobyabwenge.

Marshall Bruce Mathers III wamamaye nka Eminem, yatangaje ko kuba yujuje imyaka 12 aretse inzoga hamwe n’itabi, ari ibintu afata nk’urugendo rurerure rwasukuye ubuzima bwe.

Aganira ku kunywa inzoga n’itabi birenze urugero, yabwiye Ikinyamakuru Men’s Journal mu 2015 ati: “Nakabije kunywa ibinini bintesha umutwe, njya mu bitaro. Nari mfite hafi ibiro 230 mbese byavangaga no kumbyibushya. Sinzi neza uko nabaye munini, ariko nagize ibitekerezo.

Nanywaga agafuniko ka Vicodine na Valium, nari maze imyaka myinshi mbifataho byaje kunsigisiga umwobo mu nda, rero kugira ngo wirinde igifu, nahoraga ndya kandi nkarya nabi."

Eminem akimara kubona ko yazahajwe n’ibi biyobyabwenge, yaje kugana ikigo ngororamuco. Amaze kuva mu kigo ngororamuco, yasobanuye ko imyitozo ariyo yamubujije kwirinda inzoga n’ubasinzi.

Ati: "Igihe navaga muri kigo ngororamuco, nagombaga kugabanya ibiro, ariko nanone nari nkeneye kumenya uburyo bwo gukora neza. Keretse niba narahanaguwe mu mutwe, nagize ikibazo cyo gusinzira ku buryo byari byiza kwibagirwa inzoga n’itabi. Biroroshye kumva uburyo abantu basimbuza ibiyobyabwenge imyitozo”.

Eminen nyuma yo kureka ibiyobyabwenge byiganjemo itabi n’inzoga ubu avuga ko umubiri wahanaguwe mu myaka hafi 12 amaze atazi ikibi cy’itabi n’inzoga byinjira mu mubiri we ahagamya ko ubu yasukuwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa