skol
fortebet

Ibyamamare Nyarwanda 4 byapfuye bitunguranye ndetse urupfu rwabo ntiruvugweho rumwe[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditswe: Tuesday 21, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Hirya no hino ku isi ni kenshi kandi ni buri munsi umuntu yakwitaba Imana muburyo butandukanye, ariko bikarushaho kuvugwa no gusakara henshi kandi bikababa benshi birushijeho iyo uwari icyamamare apfuye. akenshi ntibivugwaho rumwe bitewe nimyumvire ya buri muntu nagaciro cyangwa urukundo yahaga uwo Nyakwigendera.

Sponsored Ad

VIDEO: Ibyamamare Nyarwanda 4 byapfuye bitunguranye ndetse Urupfu rwabo ntiruvugweho rumwe

Reka twigarukire mu Rwagasabo turebere hamwe mu myaka 5 ishize ibyamamare byamenyekanye cyane mubi sata bitandukanye by’Idagaduru hano mu Rwanda, twibanda cyane kubavuzwe muburyo budasanzwe yaba kumbuga nkoranyambaga, mu itangazamakuru ndetse nahandi hatandukanye.

4. Nsanzamahoro Denis (Rwasa)

Denis Rwasa yamamaye cyane mu Rwanda kubera ubuhanga buhanitse mugukina ama film atandukanye, iyamenyekanye cyane akaba ari iyitwa Rwasa yaje no kumwitirirwa. Kuwa kane taliki 5 Nzeri 2019 ahagana saa munani z’amanywa nibwo inkuru mbi yasesekaraga hirya no hino kumbuga nkoranyambaga, whatsapp status ko Rwasa yaguye mu bitaro bya CHUK aho yari amaze iminsi arwariye, asezerwaho mucyubahiro taliki 8 Nzeri 2019.

3. Karuranga Virgile (Dj Miller)

Karuranga Virgile wamamaye nka DJ Miller mu kuvanga imiziki no gufatanya n’abandi bahanzi mu ndirimbo, yitabye Imana ku cyumweru tariki 05 Mata 2020, nyuma y’iminsi mike yari amaze mu bitaro, abaganga bakurikirana indwara ya stroke yari amaranye igihe gito.

2. Alexia Uwera Mupende

Alexia uwera Mupende wari umunyamideli ukomeye mu Rwanda, yishwe ku mugoroba wo kuwa 08 Mutarama 2019, atewe icyuma mu ijosi bikekwa ko byakozwe n’uwari umukozi wo mu rugo n’ubwo ataratabwa muri yombi, taliki 13 Mutarama 2019 nibwo yasezeweho bwanyuma. ni urupfu rwatunguye benshi ndetse runavugwaho byinshi bitandukanye.

1. Kizito Mihigo

Muburyo bwatunguye benshi muri Gashyantare uyu mwaka, umuhanzi wari icyamamare mu muziki wo mu Rwanda byavuzwe ko yitabye Imana. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu rukerera rwo ku wa mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa. yasezeweho bwanyuma tariki 22 Gashyantare 2020.

Ibitekerezo

  • C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa