skol
fortebet

Impamvu abahanzi b’ibyamamare muri Tanzania birundumuriye mu kwamamaza abanyapolitike zamenyekanye

Yanditswe: Monday 26, Oct 2020

Sponsored Ad

Abasitari mu njyana y’umuziki wa Tanzania uzwi nka "bongo flava" barimo gushimisha imbaga mu bikorwa byo kwamamaza mu matora babinyujije mu ndirimbo bakoze.

Sponsored Ad

Mu kwiyamamaza kw’ishyaka riri ku butegetsi ’Chama Cha Mapinduzi’ (CCM), amagambo y’indirimbo baheruka gusohora zakunzwe cyane barayahinduye bagamije gushimagiza Perezida John Magufuli.

Mu matora yo ku wa gatatu, uyu mukandida wa CCM azaba arimo guhatanira manda ya kabiri y’imyaka itanu.

Umuhanzi uzwi cyane mu njyana ya ’pop’ Diamond Platnumz yasubiyemo indirimbo ye yamamaye cyane ya ’Baba Lao’ - ijambo ry’Igiswahili ugenekereje rivuze ’Umukoresha wabo’ cyangwa ’Ubakuriye’.

Ubu iyi ndirimbo yahindutse ’Magufuli Baba Lao’.

Ntabwo ishimagiza gusa Perezida Magufuli, ahubwo inashimagiza Visi Perezida Samia Suluhu na Minisitiri w’intebe Kassim Majaliwa ndetse n’abandi bategetsi, n’ishyaka rya CCM.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi na bo bafite abahanzi bifashisha mu bikorwa byabo byo kwiyamamaza.

Aya mayeri - yo kureshya abatora b’urubyiruko-urebye ntabwo atunguranye kubera ko hafi bibiri bya gatatu bya miliyoni 59 zituye Tanzania ni abafite munsi y’imyaka 25.

Nanone kandi amateka agaragaza ko ari ibintu bikunze kubaho ko abahanzi bakora indirimbo zivuga kuri politike, nkuko bivugwa na Dr Vicensia Shule wigisha kuri Kaminuza ya Dar es Salaam akaba n’inzobere mu bijyanye n’ubuhanzi burimo kubyina.

Yagize ati: "Abahanzi n’abanyamuziki bagize uruhare mu kurwanira ukwibohora kwa Tanzania ndetse bikomeza kuba gutyo na nyuma y’ubwigenge. Bakoreshwa n’abanyapolitike".

’Kuyoboka ni ingenzi’

Ariko Dr Shule ntiyemera ko uku gushimagiza abanyapolitike abahanzi bose bagukora babikuye ku mutima.

Ibi ahanini biterwa n’amategeko akaze yashyizweho muri iyi myaka itanu ishize agamije gutuma abahanzi baguma ku murongo - ndetse na perezida usaba ko ayobokwa.

Mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, Perezida Magufuli yatumye abakeba be babiri b’igihe kirekire - Diamond Platnumz na Ali Kiba - bitabira mitingi ya CCM mu murwa mukuru Dodoma.

Iyo nama yari igamije gusoza amakimbirane yose bari bafitanye.

Harmonize, undi muhanzi ukomeye, na we yitabiriye iyo mitingi, nubwo yari amaze igihe na we ashwanye na Diamond Platnumz nyuma yo kuva mu nzu itunganya umuziki ya Diamond.

Amagambo ya Bwana Magufuli muri iyo mitingi yasubiwemo mu bitangazamakuru agira ati:

"Numva meze neza iyo mbonye Ali Kiba yicaye iruhande rwa Diamond. Iyo ubonye Harmonize, wavuye kwa Diamond, amushimagiza mu ruhame, ubwo ni bwo bumwe nshaka".

’Imyitwarire irimo gukunda iraha’

Ariko Diamond Platnumz si buri gihe yagiye abona ibintu kimwe n’abategetsi - ndetse mu myaka micye ishize byabaye ngombwa ko abasaba imbabazi inshuro nyinshi.

Ibihe bibi cyane yagiranye na bo byabaye mu mwaka wa 2018 ubwo yarengaga ku mategeko akaze arimo no kugenzura "imyitwarire irimo gukunda iraha" y’abahanzi - amagambo yakoreshejwe na minisitiri muri leta ya Tanzania icyo gihe.

Ayo mategeko amaze imyaka ariho, ariko ubu ni bwo akanama k’ubuhanzi ka Tanzania (’Baraza la Sanaa la Taifa’, BASATA) karimo gutuma ashyirwa mu bikorwa uko yakabaye.

Akenshi aka kanama gaca mu gihugu indirimbo zifatwa nk’izirimo urukozasoni cyangwa zifatwa nk’izirimo gutukana.

Mu kwezi kwa kane mu 2018, Diamond Platnumz yahaswe ibibazo na polisi nyuma yo gutangaza videwo kuri Instagram asomana n’umugore.

Amezi umanani nyuma yaho, yabujijwe kongera gukorera ibitaramo ku butaka bwa Tanzania nyuma yo gukina indirimbo akanama BASATA kabujije kavuga ko ishishikariza imibonano mpuzabitsina.

Iyo ndirimbo - yitwa Mwanza - yari irimo amagambo yo mu Giswahili avuze umuntu "ufite ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina", ndetse ababyinnyi bagaragara muri videwo bigana ikorwa ry’imibonano mpuzabitsina.

Byageze aho Diamond Platnumz akangisha ko agiye kuva muri Tanzania kubera kurakazwa cyane n’icyo yavuze ko kwari ukwumwibasira.

Ariko nyuma ibyo kuva muri Tanzania yabivuyemo, mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2018 yandika ku mbuga nkoranyambaga asaba "imbabazi" akanama BASATA.

Bishoboka ko iki ari igikorwa kirimo gushyira mu gaciro Diamond yakoze, cyane ko afite ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye mu gihugu birimo inzu itunganya umuziki ye, na radio na televiziyo.

’Kugira ubwoba’

Rero mu kanama BASATA ni ho abahanzi bagenzurirwa bikomeye ku bijyanye n’ubwisanzure bwo kugira icyo batangaza, kandi muri iyi myaka itanu ishize abahanzi bize ko batagomba kujenjeka mu gukurikiza ibyo basabwa.

No mu kwezi kwa cyenda, radio ya Diamond Platnumz yakuwe ku murongo mu gihe cy’icyumweru kubera gutangaza ibyafashwe nk’urukozasoni.

Dr Shule ati: "Hari impamvu zishobora kubibatera [gushimagiza ubutegetsi] ngo barengere inyungu zabo bwite".

Abahanzi bamwe, akenshi n’imiryango yabo, baba bafite amikoro macye, yo kubona icyo kubatunga gusa.

Madamu Shule yongeraho ati: "Bamwe bishimiye kubikora [gushimagiza ubutegetsi], kugira ngo bagaragare gusa... Ariko hari ikibibatera cy’ingenzi cyane kurushaha ibindi - ubwoba".

Bamwe bashobora kwizera ko bashobora kwiturwa na Perezida Magufuli, akaba yanabashyira mu myanya ya leta.

Babu Tale, ’manager’ wa Diamond Platnumz banashinganye inzu itunganya umuziki ya ’WCB music label’, yitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse byitezwe ko aba depite wa CCM kubera ko nta muntu bahatanye mu karere yiyamamariza guhagararira.

’Bataririmbiye ubutegetsi, baba nk’abatavuga rumwe nabwo’

Hari n’abandi bahanzi barimo gushaka kubona imyanya ya politike muri aya matora, benshi muri bo ku itike y’ishyaka CCM, barimo n’umuraperi MwanaFA.

Dr Shule ati: "Abahanzi bategekwa kuririmba bitewe n’impamvu zitandukanye".

"Benshi muri bo birumvikana ko baba batabishaka. Ariko bataririmbiye ishyaka riri ku butegetsi, babonwa nk’abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi".

"Kandi niba bari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, bazababarira mu ngaruka bizabagiraho... abatavuga rumwe n’ubutegetsi barazahaye rwose".

Urugero ni nk’umuraperi Roma Mkatoliki, wamenyekanye kubera indirimbo ze zinenga leta, uvuga ko mu kwezi kwa kane mu 2017 yashimuswe n’abagabo atamenye bitwaje intwaro, akorerwa iyicarubozo nuko ajugunywa hafi y’inyanja i Dar es Salaam hashize iminsi itatu.

Mu mwaka ushize, yarihanangirijwe kubera indirimbo ye inenga leta, radio zahisemo kutayicuranga.

No mu mwaka wa 2017 umuraperi Nay wa Mitego yarafunzwe kubera indirimbo ye yari irimo amagambo nka: "Haba hakiri ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo mu gihugu?"

Bisa nkaho yanze kuba ingaruzwamuheto, ndetse ubu ari mu bikorwa byo kwamamaza ishyaka ’Chama cha Demokrasia na Maendeleo’ (CHADEMA) ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ariko nta ndirimbo ye irahagarikwa mu myaka itatu ishize - ndetse bisa nkaho yahisemo kujya anenga ubutegetsi mu buryo bwo kuzimiza kuburyo biba bigoye gutahura icyo ari kunenga nyirizina.

Mu ndirimbo ye aheruka gusohora, yise ’Mungu Yuko Wapi?’ bivuze ngo ’Imana iri hehe?’ agaragaza ko afite amakenga niba koko Imana ibaho ndetse akibaza niba akiyemera.

Muri iyo ndirimbo, yibaza impamvu Imana ituma abanyagitugu babaho bakihindura ibigirwamana.

Muri iki gihe, guhitamo kwiyima ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo byahindutse ikintu abantu bakora ngo barebe ko bwacya kabiri.

Ndetse mu by’ukuri Nay wa Mitego uwamubaza, ashobora kukubwira ko indirimbo ye bishoboka cyangwa bidashoboka ko hari aho yari ihuriye n’igihugu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa