skol
fortebet

Kitoko yashyize hanze ifoto ari gusomana byimbitse n’umukobwa bikekwa ko ariwe bazarushingana

Yanditswe: Wednesday 11, Mar 2020

Sponsored Ad

Umuhanzi w’umunyarwanda Kitoko Bibarwa yashyize kuri konti ye ya Instagram,ifoto ari gusomana byimbitse n’umukobwa utaramenyekana izina gusa bikekwa ko ariwe bazakora ubukwe.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi wiga mu Bwongereza, aherutse guca amarenga y’ubukwe bwe mu minsi ishize ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise “Gahoro”akavuga ko yayikoreye uyu mukobwa bagiye kurushinga.

Kitoko yavuze ko ari mu rukundo n’umukobwa atatangaje amazina ndetse yemeza ko banafitanye ubukwe muri uyu mwaka wa 2020.

Kitoko Patrick Bibarwa ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bamaze igihe kitari gito mu muziki aho yamenyekanye mu ndirimbo nka “Ikiragi,akabuto,agakecuru,You,Rurabo,wenema,n’izindi
.
Kitoko yagize ibanga kenshi ibyerekeye uko ahagaze mu rukundo, dore ko atigeze atangaza na rimwe umukobwa bakundana.

Iyi foto Kitoko yashyize konti ye Instagram, irerekana ko atagishaka ibihuha bimuvugwaho ndetse yamaze gufata umwanzuro wo kugaragaza uwo bazambikana impeta.

Nibwo bwa mbere Kitoko yerekanye ifoto nk’iyi ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ibitekerezo

  • Ikibazo nuko yabanye n’abakobwa batabarika.Ariko niba biciyemo,bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

    kalibusana ulishakapotea

    kalibusana ulishakapotea

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa