skol
fortebet

MAE MUSIC inzu ifasha abahanzi ije kugoboka abahanzi bafite impano mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 13, Jun 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu ku itariki ya 12 Kamena nibwo uruganda rw’imyidagaduro hano mu Rwanda rwungutse izindi ngufu, ubwo hashyirwaga ahagaragara indirimbo ebyiri nshyashya z’abahanzi babiri batandukanye batangiranye n’inzu y’umuziki ya MAE MUSIC.

Sponsored Ad

Abo bahanzi umwe n’umukobwa witwa SAMILA washyize hanze indirimbo yise GEZAYO iri mu bwoko bwa R&B Pop naho undi ni KING LICK nawe wasohoye indirimbo yise INKOVU.Izi ndirimbo zose zasohotse mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’iyi nzu NIYONZIMA DJUMA Patrick uzwi ku izina rya EL LUCIFER ubwo yaganiraga n’itangazamakuru,yavuze ko biyemeje gukomereza aho abandi bagejeje ,ndetse bafite umwihariko wo gukora indirimbo nyishi mu gihe gito,akemeza ko kugeza ubu bafite abahanzi batatu ndetse bamaze gukora indirimbo zirenga eshanu mu gihe gito batangiye, kandi izigera kuri enye zifite amashusho,uretse abahanzi babiri twavuze haruguru ,batangiranye n’abahanzi batatu undi akaba yitwa MUKOMBOZI ufite inkomoko mu Burundi nawe indirimbo ye nshyashya ikaba yitezwe mu gihe gito.

Ati” Twiyemeje gufasha impano nshashya mu muziki no muri cinema bakarenga imbibi z’u Rwanda mubihangano bifite umwimerere mu myandikire no kusa ikivi mu kuzamura impano ku isoko ry’u Rwanda.

Mugushaka kumenya imvo n’imvano y’iyi nzu uyu muyobozi avuga ko ari bashya mu muziki ariko bamaze umwaka n’igice bakora ,bakaba baratangiriye mu ruganda rwa cinema.

Akomeza avuga ko batangiye bitwa M.A.E.Films aho bakoraga filime zibanda ku muco wa kinyafurika aho bakoze izigera kuri 5 harimo imwe yatambukaga kuri TV10 yitwa Ururabyo rwumye n’izindi ebyiri bajyanye muri festival hanze y’u Rwanda ndetse hari nizitarasohoka.

Ubu rero bakaba binjiye mu muziki ku izina rya M.A.E.Music aho biyemeje gutanga umusanzu muri muzika nyarwanda,yemeza ko bifitiye studio yabo yitwa SUN Music bakoreramo iherereye ku kacyiru aho kugeza ubu bari gukorana n’aba producer batatu muburyo bw’amajwi aribo trackslayer,vava pro na wiz beat,naho mu buryo bw’amashusho ni FAB LAB pro.

Bakaba basaba abanyarwanda kubashyigikira,abafite impano bakabagana ndetse no kwitabira kureba ibihangano byabo bigaragara ku rubuga rwabo rwa youtube rwitwa MAE MUSIC.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa