skol
fortebet

Polisi yahagaritse igitaramo cya Tuff Gangs cyacaga kuri You Tube kubera kwica amabwiriza Yo kwirinda COVID-19

Yanditswe: Sunday 24, May 2020

Sponsored Ad

Abaraperi bagize itsinda rya Tuff Gangs riri mu yazanye Hip Hop mu Rwanda batawe muri yombi na Polisi kubera igitaramo bakoze cyacaga kuri You Tube aho bashinjwa kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Sponsored Ad

Aba baraperi bari bamaze gushyushya urubyiniro,bakomwe mu nkokora na Polisi yageze aho bakoreraga igitaramo mu masaha ya saa tatu z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2020,bahita batabwa muri yombi.

Iki gitaramo cyaberaga ahantu hegeranye kandi abari aho cyaberaga bari benshi ku buryo nta ntera ya metero yari iri hagati y’abantu, ndetse benshi ntabwo bari bambaye udupfukamunwa.

Ikindi cyagaragaye, nuko abahanzi ba Tuff Gangs bahererekanyaga indangururamajwi, ibintu bihabanye cyane n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Amakuru avuga ko iki gitaramo cyaberaga mu rugo rumwe rwo mu karere ka Kicukiro ariko cyanyuraga kuri YouTube yitwa MK1 TV.Cyari gikurikiwe n’abarenga 1000 ku rubuga rwa YouTube.

Aba bahanzi batawe muri yombi bashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Iki gitaramo cyatangiwe na Green P waririmbye indirimbo ebyiri, yakirwa na Bull Dogg nawe waririmbye indirimbo 2, na Fireman biba uko gusa niwe wagisoje kuko nyuma y’aho yagiye guhamagara umuraperi ukurikiyeho bamubwira ko Polisi yahageze.

Abari bakurikiye iki gitaramo kuri YouTube ya MK1 TV ntibamenye ibyabaye kuko Fireman yavuye ku rubyiniro ntihagira umenyesha abafana ikigiye gukurikiraho kugeza ubwo na Symphony Band yacurangaga muri iki gitaramo yagiye igenda umwe umwe,birangira bityo.

Amakuru yemeza ko abari hano bose barimo Bull Dogg, Green P, Fireman, P Fla n’abacuranzi ba Symphony Band bahise batabwa muri yombi nk’abandi bose barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19,bajyanwa muri IPRC Kicukiro baraharara.

Muri IPRC Kicukiro hakunze kujyanwa abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, bigishwa nyuma bakarekurwa, bamwe bagacibwa amande.

Amabwiriza Leta yashyizeho yo kwirinda Coronavirus, nta muntu wemerewe gutegura igitaramo nkimwe n’ikindi gikorwa gihuza abantu benshi.

Igihe umuntu agiye aho ahurira n’abandi asabwa kwambara agapfukamunwa n’amazuru kandi akazirikana gusiga intera hagati ye na mugenzi we.

Ntabwo ari ubwa mbere ibi bitaramo byo kuri You Tube bibaye kuko mu minsi ishize,Tom Close na The Ben nabo barabikoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa