skol
fortebet

Rihanna yashyize hanze ifoto yaciye ibintu agamije kwibasira Donald Trump

Yanditswe: Thursday 21, Jan 2021

Sponsored Ad

Umuhanzi Rihanna yibasiye cyane Donald Trump ubwo yashyiraga hanze amafoto yambaye imyenda ishotorana yikoreye imifuka irimo imyanda arangije akoresha hashtag #WeDidItJoe mu rwego rwo kwishongora kuri Donald Trump.

Sponsored Ad

Abinyujije kuri Instagram,Rihanna w’imyaka 32 ntiyatinye kwitwarira imyanda anavuga ko yiteguye gufasha nkuko yabyanditse kuri iyi foto aho benshi bemeje ko iyi mywanda ari Trump yavugaga ko agiye kumena cyane ko yongeyeho ngo "Twabikoze Joe."

Rihanna yagaragaye afashe imifuka 2 irimo imyanda arangije ashyira kuri ubu butumwa bwe ati “Twabikoze Joe [#WeDidItJoe].

Yakomeje yandika munsi y’iyi foto ati “Ndi hano gufasha.”

Rihanna ari mu bishimiye ko Joe Biden yarahiriye kuyobora US we na madamu Kamala Harris.

Bamwe bavuze ko Rihanna yari anagamije kwamamaza imyenda ye y’imbere ya Savage x Fenty.

Ku mupira Rihanna yari yambaye hejuru wari wanditseho ati “End Racism By Any Means Necessary”,bisobanuye ngo “Hagarika ivangura uko byagenda kose.”

Uyu muhanzikazi ukomoka muri Barbados,yishimiye intsinzi ya Biden/Harris muri Nyakanga anashyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto y’aba bombi bari kumwe yandikaho ati “Amasura y’abagiye gukora amateka,bagiye gukuraho imipaka,ABATSINZI.”

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Biden/Harris barahiriye kuyobora Amerika batangira bakora impinduka zitandukanye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa