skol
fortebet

Umuhanzi Aurlus Mabele wari ukomeye muri Congo Brazza yahitanywe na Coronavirus

Yanditswe: Friday 20, Mar 2020

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Congo Brazzaville witwa Aurlus Mabele yapfuye kuri uyu wa kane taliki ya 19 Werurwe 2020 azize indwara ya coronavirus I Paris mu Bufaransa nk’uko byatangajwe n’umukobwa we.

Sponsored Ad

Aurlus Mabele wari ufite imyaka 67 yakunze kwitwa “umwami w’injyana ya Soukouss” azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Liste Rouge’ cyangwa ‘Embergo’ zakunzwe cyane hambere.

Umukobwa we, umuhanzi Liza Monet, yatangaje ko abanyekongo Brazzaville “uyu munsi babuze igihangange cy’injyana ya Soukouss”, avuga ko nawe ashenguwe n’agahinda.

Uyu ni umwe mu bantu ba mbere bazize iyi ndwara bazwi cyane muri muzika.

Mu Bufaransa, kugeza muri iki gitondo abantu 10,995 bamaze kwandura coronavirus naho 372 yarabahitanye.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Ndababaye cyane.Namukundaga cyane.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa