skol
fortebet

Umukobwa witeguraga kurushinga n’umuhanzi Davido yanduye Coronavirus

Yanditswe: Saturday 28, Mar 2020

Sponsored Ad

Umukunzi w’umuhanzi w’icyamamare Davido banaherutse kubyarana umwana witwa, Chioma Rowland yapimwe bamusangana icyorezo cya COVID-19 ashobora kuba yarakuye muri Amerika cyangwa mu Bwongereza yaherukaga gukorera ingendo.

Sponsored Ad

Umuhanzi Davido wakunzwe mu ndirimbo nka “IF”,Sikelewu,Dodo n’izindi yavuze ko umukunzi we biteguraga kurushinga Chioma Rowland aheruka kugera muri Nigeria avuye mu mujyi wa London ari kumwe n’umwana wabo.

Uyu mukunzi wa Davido yageze mu Bwongereza avuye muri Amerika nyuma y’uko ibitaramo Davido yari kuhakorera byasubitswe kubera Coronavirus.

Davido yavuze ko nubwo umukunzi we Chioma Rowland atigeze agaragaza ibimenyetso,akigera muri Nigeria bamusabye kwipimisha birangira asanganwe iki cyorezo.

Davido yagize ati “Ikibabaje n’uko umukunzi wanjye twiteguraga kurushinga basanze yaranduye mu gihe abandi 31 barimo n’umwana wanjye basanzwe ari bazima.Tumeze neza ndetse kugeza ubu ntaragaragaza ibimenyetso.

Yamaze gushyirwa mu kato ndetse nanjye ngomba kumara iminsi 14 mu kato.Ndabashimira cyane ku bw’urukundo rudasanzwe n’amasengesho yanyu ariko nanabasaba ngo mugume mu rugo kugira ngo twirinde ikwirakwira ry’iki cyorezo.Dushyize hamwe twagitsinda.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa