skol
fortebet

Umukozi w’amashanyarazi ari mu gahinda kenshi ko gutwarwa umukunzi n’umuhanzi wahoze muri One Direction

Yanditswe: Saturday 25, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umwongereza witwa Joe McGinn w’imyaka 24ari mu gahinda kenshi ko kuba umukunzi we Amelia Woolley w’imyaka 23 yaramutaye akisangira Niall Horan wahoze aririmba mu itsinda rya One Direction ritaratandukana.

Sponsored Ad

Uyu musore ukora amashanyarazi yatangaje ko umukunzi we bari babanye neza mu gihe cya Guma Mu Rugo yamutaye akisangira umuhanzi Niall Horan.

Uyu musore yavuze ko yakundanye n’uyu mukobwa muri 2015 ubwo bahuriraga mu modoka ye ariko nyuma uyu mukunzi we yamuburiye irengero yumva yageze kwa Niall Horan.

Uyu musore yavuze ko yatangiye kubona ko ari kugosorera mu rucaca ubwo yari kumwe n’uyu mukunzi we agasanga Niall yamuhamagaye inshuro 11 akamubura.

Uyu mugabo uhembwa amapawundi ibihumbi 45 ku mwaka yagize ati “Sinabyiyumvishije.Twari turi gupanga gusohokana nyuma ya guma mu rugo.Yananshinje ko nakwirakwije ibihuha ku rukundo rwabo.”

Joe na Mia batangiye gukundana muri 2015 bahuriye mu kabyiniro hanyuma bamara imyaka 2 bari mu rukundo.

Uyu mukobwa akimara kwimuka ahitwa Solihull muri West Midlands akajya gukorera ahitwa Shoreditch mu burengerazuba bwa London,yahise yibagirwa umukunzi we wa kera ahita yisangira icyamamare Niall Horan.

Uyu musore yavuze ko yamenye ko uyu mukunzi we yamutaye akigendera nyamara ngo muri Mutarama yari yamubwiye ko akimukunda.

Muri Kamena,uyu mukobwa yagaragaye yasohokanye na Niall Horan ndetse muri uku kwezi ngo byamenyekanye ko aba bombi bari mu rukundo bari kumwe mu kirori.

Mia yiforoje ari mu rugo rwa Niall Horan I London arangije ashyira ku ifoto akamenyetso k’umutima.

Niall yaherukaga kuvugwa mu nkuru z’urukundo mu myaka 2 ishize ubwo yatandukanaga n’umukunzi we ukina filimi witwa Hailee Steinfeld w’imyaka 23.




Niall Horan arashinjwa gutwara umukunzi w’abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa