skol
fortebet

Amatike y’igitaramo cya Kendrick Lamar yashize ku isoko

Yanditswe: Wednesday 06, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko amatike y’igitaramo “Move Afrika: Rwanda” kiririmbamo umuraperi ukomeye ku isi, Kendrick Lamar, yashize ku isoko.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko Saa 15: 55, amatike ya Gold ya 85000FRW hari hasigaye imyanya icyenda mu gihande cya 108 n’umwanya umwe mu gihande cya 101, muri 105 hari hasigaye imyanya 5.

Kendrick Lamar ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Move Afrika kiri bubere muri BK Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa 6 Ukuboza 2023.

Ni igitaramo ahuriramo n’abandi bahanzi barimo Ariel Wayz, Bruce Melodie na Zuchu wo muri Tanzania.

Kendrick Lamar n’umwe mu baraperi bakunzwe muri Amerika no ku isi kubera indirimbo zitandukanye yashyize hanze.

Uyu n’umwe mu bahanzi badakunze gushyira ubuzima bw’abo mu itangazamakuru aho aheruka gukoresha imbuga nkoranyambaga ze nka X tariki 7 Kamena 2023 mu gihe urubuga rwe Instagram aruherukaho, tariki 28 Ukuboza 2022.

Kendrick Lamar azwi mu ndirimbo nka Black Friday,DNA,Alright,Money Trees,Backseat Freestyle,Swimming Pools (Drank),n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa