skol
fortebet

Bruce Melodie yavuze kuri Shaggy wamubereye ikiraro kimwinjiza Amerika

Yanditswe: Tuesday 19, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Bruce Melodie, yanditse amateka yo kuririmba mu kiganiro Good Morning America (GMA) cya Televiziyo ya ABC News, kiri mu biganiro bya mu gitondo bikunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi yari kumwe na Shaggy bakoranye indirimbo ’When She’s Around (Funga Macho)’.

Bruce Melodie muri iki kiganiro Good Morning America (GMA),yagize ati:"Shaggy yabaye umugisha kandi aracyahesha umugisha umuziki wanjye".

Bombi baririmbye ’When She’s Around (Funga Macho) muri iki kiganiro kiri mu biganiro bya mu gitondo bikunzwe cyane muri kiriya gihugu.

Indirimbo “When she’s Around” yahuje Bruce Melodie na Shaggy,yashibutse kuri “Funga Macho” basubiyemo nyuma y’uko Shaggy ayikunze bikomeye binyuze mu nshuti ze.

Bruce Melodie ukomeje kwagura ibikorwa bye bya muzika, vuba aha yabaye umuhanzi wa mbere ukorera umuziki we mu Rwanda wujuje miliyoni imwe y’abantu bamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

Orville Richard Burrell wamenyekanye nak Shaggy ari mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki kandi bakunzwe cyane mu ndirimbo nka ‘It wasn’t me’ yabiciye bigacika mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Anazwi cyane mu ndirimbo ziirmo nka ‘Bombastic’, ‘In the Summertime’, ‘Oh Carolina’, ‘Angel’ n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa