skol
fortebet

Bwiza yahishuye umukino yakinnye agahamagarwa mu ikipe y’igihugu

Yanditswe: Saturday 24, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Bwiza yatangaje ko akiri muto yigeze gukina umukino wa Basketball bigera ubwo ahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16.

Sponsored Ad

Ibi yabitangarije IGIHE ubwo yari amaze kuririmba mu gitaramo cya Tour du Rwanda Festival.

Abajijwe umukino akunda gukina, yagize ati “njye nkina Basketball, koga, nkakina na Football”.

Bwiza yiga mu mashuri yisumbuye, yakinaga Basketball ndetse yigeze no guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 16.

Uyu mukino Bwiza avuga ko yaje kuwureka ubwo yari arangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, ajya ku ishuri batakundaga ibintu by’imikino birangira abivuyemo.

Uretse uyu mukino, Bwiza avuga ko yanaconzeho ruhago aho yakinaga ari rutahizamu, icyakora aza kuyihagarika bitewe n’uko yigeze kugira imvune itaramwemereye kuwukomeza.

Nubwo atagikina iyi mikino, Bwiza arayikurikira, muri ruhago iyo muganiriye akubwira ko ari umufana wa Bugesera FC y’iwabo, yagera mu Bwongereza agafana Manchester United mu gihe muri Espagne ari umufana wa FC Barcelone.

Bwiza azwi mu ndirimbo nka "Ready,Exchange,Soja,Do me,n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa