skol
fortebet

Diamond Platnumz yajyanwe kwa muganga byihuse nyuma yo kurembera aho yari agiye gutaramira

Yanditswe: Tuesday 17, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platnumz, mu mpera z’icyumweru gishize yajyanywe mu bitaro, nyuma yo gufatwa n’uburwayi mbere yo gutaramira mu mujyi wa Arusha mu gitaramo cya Wasafi festival.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize yatangiye umunsi nabi, afatwa n’uburwayi bwamuteye umuriro bituma ajyanwa mu bitaro igitaraganya kwitabwaho.

Ati “Umunsi wanjye watangiye nabi cyane muri Arusha, ngira umuriro ukabije watumye njya mu bitaro by’agateganyo. Ndashimira Imana Ishobora byose ko ubu numva meze neza. Nkomeje kugira imbaraga.”

Yakomeje asaba abakunzi be gukomeza kumusengera, kugira ngo abashe kongera kumera neza no kugira imbaraga.

Uyu muhanzi yanasangije abarenga Miliyoni 16 bamukurikira kuri Instagram, videwo ye aryamye ku buriri mu bitaro ari kwitabwaho n’abaganga.

Diamond Platnumz, aherutse gutangazwa ko ari mu bazataramira abazitabira itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards, bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere ku wa 21 Ukwakira muri BK Arena i Kigali.

Ibitekerezo

  • Imana imuf1she kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa