skol
fortebet

Indirimbo ya Bruce Melodie na Shaggy ikomeje gukora uduhigo

Yanditswe: Wednesday 27, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Indirimbo When she is around ya Bruce Melodie na Shaggy ikomeje kwandika amateka aho kuri ubu ikomeje kuza ku myanya ya mbere ku ntonde zikorwa n’ibinyamakuru ku isi.

Sponsored Ad

Kugeza ubu iyi ndirimbo yasohotse ku rutonde rwa Billboard Magazine rw’indirimbo zishakishwa zikanagurwa na benshi (Billboard world digital song sales chart), ni urutonde igaragaraho ari iya munani.

Iyi ndirimbo kandi igaragara ku mwanya wa 20 mu ndirimbo za Africa zikunzwe muri America (Billboard Afrobeats Song chart).

Uyu muhanzi Bruce Melodie ndetse na Shaggy barimo kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho barimo kumenyekanisha iyi ndirimbo yabo ’When She’s around’.

Bruce Melodie yabaye umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda ukoze amateka yo kuza ku rutonde rw’indirimbo zo mu njyana ya Afro Beats zikunzwe muri Amerika ruzwi nka Billboard USA Afro bests Songs chat.

Iyi ndirimbo yahoze ari ’Funga Macho’ ikaza kuba ’When she’s around’ ubwo yayikoranaga na Shaggy yaje yaje imbere y’ibihangange nka Kizz Daniel, Bella Shmurda n’abandi mu ndirimbo za Afurika zikunzwe USA.

Iyi ndirimbo imaze amezi ane hanze, imaze kurebwa n’abasaga Miliyoni eshanu kuri You Tube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa