skol
fortebet

Karigombe na The Major (Symphony) bakoze indirimbo ihugura abagorwa no gutereta [VIDEO]

Yanditswe: Saturday 09, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Siti True Karigombe yisunze mugenzi we The Major wo mu itsinda rya Symphony,bakorana indirimbo yitwa "Anick",ibyinitse cyane ariko irimo ubutumwa bufasha abasore uko batereta.

Sponsored Ad

Umuraperi Karigombe yabwiye UMURYANGO ko mu rwego rwo gufasha abakunzi be n’aba muzika nyarwanda muri rusange gusoza neza umwaka wa 2023, yahisemo kubaha impano y’iyi ndirimbo ibyinitse kugira ngo bawusoze neza.

Iyi ndirimbo itangira uyu The Major agaragaza ko yakuruwe n’ubwiza bw’uyu mukobwa’ ’Anick’ ariko agisha inama y’uko yamutereta.

Muri iyi ndirimbo,Karigombe aba ahugura mugenzi we ko akwiye kugenda buhoro buhoro,kuko uyu mukobwa namara gufata ku gasembuye araza kumwegera bagasabana.

Umuraperi Karigombe yasoje indirimbo agira anama abasore ati"Gutereta biroroha ariko ikibazo cyanyu murafilozofa [[Philosopha] Man".

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amashusho na Director Li mu gihe mu buryo bw’amajwi yakozwe na It’s The Major.

Karigombe yaherukaga gushyira hanze indirimbo ’Wasara’ ndetse na Album yise ’ikirombe cya Karigombe’ y’indirimbo za Hip Hop,injyana asanzwe akora neza.

Reba iyi ndirimbo nshya ya Karigombe na The Major (Symphony)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa