skol
fortebet

Swizz Beatz yavuze ku mibyinire y’umugore we Alicia Keys na Usher yavugishije benshi

Yanditswe: Tuesday 13, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi w’umunyamerika, Kasseem Dean, uzwi cyane ku izina rya Swizz Beatz, yamaganye ibyavuzwe ko yababajwe n’ukuntu umugore we, Alicia Keys yabyinnye yegeranye n’umuhanzi Usher Raymond mu gitaramo cya 58 cya Super Bowl Halftime cyabereye kuri Stade Allegiant, Nevada ku cyumweru.

Sponsored Ad

Swizz Beatz abinyujije kuri Instagram,yavuze ko uburyo umugore we n’umuhanzi Usher baririmbyemo indirimbo yabo yakunzwe “My Boo” ku rubyiniro ari byiza cyane akuraho ibyavugwaga n’abanyamakuru ko uko aba bombi babyinnye begerana bidakwiye cyane ko bose bafite abakunzi.

Swizz yagize ati: "Muravuga ibitari byo! Iri joro imiririmbire y’iri joro nta kindi uretse ko yari itangaje ku bihangange bibiri bitangaje.

Ntabwo twarema umwuka mubi kuri uru ruhande. Twakoze amateka."

Igitaramo cya Usher na Alicia Keys cyarakunzwe cyane,byatumye abantu bajya kuri X,bakoresha imvugo zo gusetsa bavuga ko uyu muraperi yafushye kubera ukuntu Usher yabyinishije umugore we ndetse banatanga ibitekerezo bitandukanye.

Umwe yagize ati: “Kuki Usher amwiyegereza? Uyu ni umugore w’undi muntu. ”

Ibi byakomeje kuzamuka ariyo mpamvu umugabo wa Alicia Keys yamaze impungenge avuga ko yashimishijwe n’uko aba bahanzi bakomeye bitwaye ku rubyiniro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa