skol
fortebet

The Ben yasabye imbabazi Bruce Melodie ahishura igihe azashyirira hanze indi ndirimbo

Yanditswe: Sunday 10, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yasabye imbabazi Bruce Melodie,amubwira ko kuba indirimbo bari bagiye gukorana itarakunze harabayeho kudahuza.

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Werurwe,The Ben yavuze ko atigeze asuzugura Melodie ahubwo gukorana bishobora kuba byaraturutse ku kuba batarahuje.

Yagize ati "Ndasaba imbabazi niba hari aho naba naragaragaye nkaho nasuzuguye kuko ntabwo gusuzugura njya mbikora pe! Ahubwo nshobora kuba ari ikintu nakoze kikagaragara nabi ariko si ugusuzugura rwose".

The Ben yahamije ko akunda gukina ’Play station’ anemeza ko yari arimo gukina uwo mukino koko.

Ati "Play station yo ndayikunda rwose, wasanga yarasanze njyewe na Zizou twatangiye Shampiyona nshya kandi tugomba kuyisoza, rero nawe ashobora kuba ataragize kwigangana, ariko rwose ntago namusuzuguye ahubwo nawe ntiyagize uko kunyihanganira, ubwo ni uko yabifashe kandi siko byari biri.

Njyewe siniyiziho gusuzugura. Ubundi umuhanzi iyo mugiye gukorana indirimbo habaho gufata igihe gihagije. Ashobora kuba atarihanganye no kuba gahunda twahanye yaratinze. Ntabwo nshobora gusuzugura umuntu.

Iyo abahanzi bakorana uba ushaka ko hari icyo muhuriraho. Mu gushaka guhuriza hagati habaho imbogamizi. Icyabaye si agasuzuguro. Bruce Melodie niba yarababaye musabye imbabazi.

Reka mbahe urugero ku ndirimbo ya Meddy na Diamond Platnumz. Iyo bakoze mbere ntabwo Diamond yayikunze. Iya kabiri nayo ntabwo Meddy yayikunze. Iyo untekerereje nabi ukumva ko nagusuzuguye biba ari bibi."

The Ben avuga ko ibyo gusanga akina ’Play station’ kitari kuba ikibazo kuko na ’Lose Control’ we na Meddy bayikoze barimo gukina uyu mukino bityo ko Bruce Melodie bibaye byaramubabaje, yamubabarira ko nta kibi yari agambiriye.

The Ben yavuze ko byashoboka ko we na Bruce Melodie bakorana indirimbo baramutse bumvikanye.

The Ben yavuze ko azashyira hanze indi ndirimbo mu kwezi kwa Gatanu ndetse yemeza ko indirimbo ye na Azawi yakozwe Kandi izasohoka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa