skol
fortebet

Umuraperi Megan Thee Stallion yarezwe guhatira umukozi we kumureba asambana

Yanditswe: Wednesday 24, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi w’Umunyamerika Megan Thee Stallion yashinjwe kwandagaza uwari umufotozi (Cameraman) we kuko abyibushye – no gukorera imibonano mpuzabitsina iruhande rwe bari mu modoka – mu kirego gishya.

Sponsored Ad

Bwana Emilio Garcia yatanze ikirego kuri uyu wa kabiri mu rukiko rwisumbuye rwa Los Angeles County ko nyuma yo kumuhatira kumureba asambana,yamuburiye ati: “Ntuzigere uvuga ibyo wabonye."Uyu yongeraho ko uyu mugore yamusuzuguye,amukoza isoni.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko, Emilio Garcia yatangiye gukorera Megan Thee Stallion mu 2018,, areka akandi kazi muri 2019 kugira ngo akorane n’uyu muraperikazi igihe cyose. Yaramukoreye kugeza muri Kamena 2023, nk’uko bigaragara mu nyandiko y’urubanza.

Ahagana muri Kamena 2022,uyu Garcia ngo yatemberanye n’uyu muraperikazi ahitwa Ibiza muri Espagne.

Nyuma y’ijoro bari basohotse,uyu muraperikazi n’abandi bagore binjiranye mu modoka ya SUV baratahana.

Umuraperikazi Thee Stallion n’undi mugore ngo batangiye gusambana bicaranye n’uyu Garcia.

Garcia ngo ntiyashoboraga kuva muri iyi modoka kuko yagendaga kandi ngo ntiyari kubona aho yerekeza kuko yari mu gihugu cy’amahanga.

Garcia avuga ko yasebejwe,ndetse arasuzugurwa ubwo aba bombi biyemezaga kumusambanira iruhande.

Uyu mu-’cameraman’ yareze kandi ko muri urwo rugendo, bamusebeje bavuga ku mubyibuho we – bamubwira ngo acire ibyo arya kandi ko adakeneye kurya.

Ikirego cye kandi kirimo ibindi birego byo kurenga ku mategeko y’umurimo, ibyo Emilio asabira indishyi z’akababaro.

Umunsi wakurikiyeho uyu muraperikazi ngo yabwiye Garcia ngo ’ntuzagire uwo ubwira ibyo wabonye"ndetse ngo yamubwiye andi magambo yo kumusuzugura.

Iki kirego cyatanzwe kuwa Kabiri tariki ya 23 Mata mu rukiko rwa Los Angeles County Superior Court.

Abanyamategeko ba Megan babwiye BBC Newsbeat ko ibivugwa na Emilio ari “ukugerageza kumusebya”.

Bavuze ko iki ari “ikirego kigamije gusaba amafaranga atari ikirego cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi kirimo gusebanya by’urukozasoni”. Bongeraho ko bazahangana n’iki kirego mu rukiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa