skol
fortebet

Urukiko rwarekuye ushinjwa kwiba telefoni ya The Ben

Yanditswe: Friday 24, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer ukurikiranyweho kwiba Telephone ya The Ben afungurwa by’agateganyo akazajya yitaba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi.

Sponsored Ad

Ubujurire bwe bwahawe agaciro hashingiwe k’uwemeye kwishingira Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer.

Ku wa Mbere taliki 23 Ukwakira 2023, X-Dealer( Eric Ndagijimana) nibwo uyu musore yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma y’uko rusanze impamvu zatanzwe n’ubushinjacyaha zo kumufunga iriya minsi zifite uburemere.

Telefoni ya The Ben yibwe ku wa 30 Nzeri 2023 i Burundi aho yari afite ibitaramo.

Nyuma y’iperereza ryakozwe byagaragaye ko iyo telefoni iri gukoresha umunara wo mu Rwanda mu Karere ka Nyarugenge ari nabwo uyu Ndagijimana yaje gutabwa muri yombi.

Ubushinjacyaha bwaje kumuregera Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ngo bukomeze iperereza kuko telefoni yari itaraboneka.

Yahise ajuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarungege, asaba ko yakurikiranwa ari hanze.

Mu rubanza,Ndagijimana yagaragaje ko mu bo bari bicaranye i Burundi nta muntu wigeze abazwa ngo agaragaze ko ari we wibye iyo telefoni kandi ari bo bashoboraga kubibona byoroshye.

Yavuze ko ubuhamya bwatanzwe butizewe kuko hari nk’aho uwitwa Musinga yavuze ko hari gahunda yo kwiba telefoni ya The Ben, ko ndetse hari abari biteguye kubishyura miliyoni 5 Frw nibikorwa.

Abari bashyizeho icyo giciro ntabwo bigeze bavugwa.

Ndagijimana yavuze ko yatunguwe n’uko ari we wafashwe ngo yibye iyo telefoni

Mu rukiko rw’ibanze, havugiwemo ko telefoni ya The Ben yibwe ubwo yari ahagurutse agiye ku rubyiniro hanyuma Ndagijimana agahita ajya mu mwanya we.

Ashimangira ko urukiko rutari rukwiye kubishingiraho ruvuga ko ari impamvu ikomeye ituma akekwaho icyo cyaha kandi aho yari yicaye hari n’abandi bantu.

Uruhande rwa Ndagijimana rugaragaza ko kuba telefoni yaragaragaye ku minara yo mu Rwanda, bidasobanura ko ari we wayibye kuko icyo gihe ku itariki ya 2 Ukwakira 2023 Abanyarwanda bose bari i Burundi bari batashye.

Yavuze ko umukiliya we yari akwiye gukurikiranwa ari hanze, byagaragara ko icyaha kimuhama akaba yayishyura.

Uyu munyamategeko yemeye ko yamwishingira kuko atatoroka ubutabera.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nubwo bigaragazwa ko agaciro ka telefoni ari miliyoni 1,5 Frw hirengagizwa ko hari ibyari bibitswemo ari nabyo uwayibye yashakaga.

Umucamanza abajije agaciro k’ibyari bibitswemo, uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko batarasoza iperereza bityo ko hataramenyekana agaciro k’ibyari muri telefoni n’uko byahungabanyije uwibwe.

Umushinjacyaha yagaragaje ko Ndagijimana yakurikiranyweho icyaha nyuma yo guhuza ibikorwa bitandukanye yakoreye mu Burundi birimo no kuba Muyoboke Alex yaramukubise urushyi ngo amuziza ko yibye amatike.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa