skol
fortebet

Zuchu yatukanye bikomeye nyuma y’amashusho ya Diamond na Zari basohokanye

Yanditswe: Saturday 24, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubwo umuhanzikazi Zuchu yataramiraga abafana mu mujyi wa Zanzibar mu gitaramo "Full Moon party",yabwiye abafana ko ’hari imbwa yamubabarije umutima’benshi bakeka ko ari Diamond Platnumz yavugaga.

Sponsored Ad

Zuchu yavuze aya magambo nyuma y’amasaha make Diamond Platnumz ashyize hanze amashusho ari kumwe na Zari bahoze babana nk’umugabo n’umugore,bishimanye cyane, akaboko ku kandi basa n’abafite aho basohokeye.

Ubwo yarimo aririmbira abafana be, Zuchu yabwiye abafana be ati "Hari imbwa nahaye umutima wanjye irawushwanyaguza. Murayizi?" Nyuma y’ayo magambo, Zuchu yasabye abantu gukomeza kwibyinira.

Ibi byashimangiye ko uyu muhanzikazi yababajwe n’ayo mashusho ya Diamond Platnumz bakundanaga mu ibanga.

Nyuma y’aho,abinyujije kuri Instagram, uyu muhanzikazi uri mu bagezweho muri Afurika, yahishuye ko kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024, atagikundana na Diamond Platnumz.

Ati “Muraho muryango, nari mfite gutambutsa ubu butumwa, kugira ngo ngire amahoro, kuva uyu munsi njyewe na Nasibu ntabwo tukiri kumwe.”

Zuchu yavuze ko nubwo yatandukanye na Diamond, bazakomeza gukorana mu bijyanye n’umuziki kuko asanzwe abarizwa muri WCB iyoborwa nawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa