skol
fortebet

Yaserukanye Ikanzu yakozwe n’abantu 163 - Alia Bhatt

Yanditswe: Thursday 09, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Benshi bacitse ururondogoro nyuma yo kumva inkuru ivuga ko ikanzu umukinnyi wa filime wo mu Buhinde, Alia Bhatt yajyanye mu birori bya Met Gala uyu mwaka, yadozwe n’abantu 163.

Sponsored Ad

Ikanzu yari yambawe n’umukinnyi wa filime ukomoka mu Buhinde Alia Bhatt mu birori bya Met Gala ubwo byabaga ku wa Mbere w’iki cyumweru mu mujyi wa New York muri Amerika, biravugwa ko yatunganyijwe n’abahangamideli bagera ku 163.

Binyuze ku rubuga rwe rwa Instagram, Alia yasobanuye uburyo iyi kanzu yateguwemo aho yasobanuye neza ko yakozwe n’intoki (ntiyakoreshrjwe imashini) mu Buhinde n’itsinda ry’abahanagamideli 163 mu gihe byatwaye amasaha agera kuri 1965 (amezi hafi 3) kugira ngo irangire.

Iyo kanzu ifite gakondo mu Buhinde, yateguwe n’uhangamideli ukomoka mu Buhinde witwa Sabyasachi Saree aho yasobanuye neza ko kugira ngo irusheho kuba nziza yagombaga gukoresha itsinda rinini rya bagenzi be kandi akongeramo imitako y’agaciro.

Ntabwo ari ubwambere imyambaro ya Sabyasachi igaragara muri Met Gala, kuko no mu 2022 yatunganyije ikanzu y’umucuruzi Natasha Poonawalla.

Alia Bhatt w’imyaka 31 yagaragaye muri firime nka “Rocky Aur Rani Kii Prem Kahaani”, “Student of the Year”, “Brahmāstra”, “Darlings”, “Heart of Stone” n’izindi.

Byongeye kandi, abandi bantu bazwi bo mu Buhinde bitabiriye Met Gala 2024 ni Isha Ambani, Natasha Poonawalla, Sudha Reddy, Mona Pate n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa