skol
fortebet

BK Arena:Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Yanditswe: Tuesday 07, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abagera kuri 7500 babarizwa mu Rubyiruko rw’Abakorerabushake baturutse mu turere twose tw’Igihugu bahuriye muri BK Arena, kuri uyu wa Kabiri, aho bari kwizihiza imyaka 10 ibikorwa byarwo bitangijwe.

Sponsored Ad

Mu 2013 ni bwo hatangijwe Urubyiruko rw’Abakorerabushake hagamijwe ko rugira uruhare mu kubaka ibikorwaremezo, kubakira abatishoboye, gukumira no kurwanya ibyaha n’ibindi.

Kuva icyo gihe, abarenga miliyoni 1,7 bagize uruhare muri ibyo bikorwa. Bamaze kubakira abaturage inzu zigera ku 1,295, inzu zavuguruwe zigera kuri 5,813. Hubatswe ubwiherero busaga 17,321.

Uru rubyiruko kandi rwagize uruhare mu kubaka no kuvugurura imihanda y’imigenderano ireshya n’ibilometero 2,582, rwateye ibiti bigera ku bihumbi 630, rwubaka uturima tw’igikoni turenga ibihumbi 495.

Urubyiruko rw’Abakorerabushake kandi rwishyuriye ubwisungane mu kwivuza imiryango igera kuri 4,312.

Mu bindi uru rubyiruko rwakoze harimo gukangurira abaturage kurwanya imirire mibi, kwirinda ibyaha, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, inda zitera abangavu; gukangurira abaturage kugira ubumenyi ku buringanire n’ubwuzuzanye, uburenganzira bw’umwana n’ibindi.

Mu myaka 10 ishize, uru rubyiruko rw’abakorerabushake rushimwa ko hari urwihangiye imirimo ndetse rukwiye kubera abandi icyitegererezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa