skol
fortebet

Harabura iminsi 100 ngo STARTIMES itangire kwerekana imikino ya EURO 2020

Yanditswe: Friday 05, Mar 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu niwo wagaragaje ko hasigaye iminsi 100 gusa kugira ngo irushanwa rikundwa na benshi rya UEFA Euro 2020 ritangire aho ibihugu by’ibigugu bizesura kakahava muri iyi mikino y’umupira w’amaguru izaca kuri Startimes.

Sponsored Ad

Nubwo aho iri rushanwa rizabera hataramenyekana kubera ingaruka za Covid-19,gusa nta kabuza rizaba kandi mudatenguha abakunzi bayo Startimes izaryerekana mu mashusho y’urwererane mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Byitezwe ko umukino ufungura Euro 2020 uzahuza hagati ya Turkia n’Ubutaliyani uzabera I Rome kuwa 11Kamena 2021 mu gihe iyindi mikino 7 izakomereza ku kibuga Wmbley mu mujyi wa London irimo ½ na Final.

Kugeza ubu UEFA iracyahagaze ku mugambi wayo w’uko iyi mikino yabera mu mijyi 12 itandukanye.Yatanze ntarengwa ko bitarenze mu ntangiriro za Mata uyu mwaka iyi mijyi igomba kuba yatangaje niba izakira abafana mu masitade n’umubare izakira.

Perezida wa UEFA,Aleksander Ceferin avuga kuri iki kibazo muri Mutarama yagize ati “Abafana ni bamwe mu bantu b’ingenzi batuma umupira uryoha.Tugomba kugira umubare wabo twemera ko bajya ku masitade.”

Ikizwi neza nuko iri rushanwa rya Euro 2020 rizaba kuva tariki ya 11 Kamena kugeza kuwa 11 Nyakanga. Ibihugu 24 nibyo bizarikina mu mikino 51 izabihuza.

Portugal niyo ifite igikombe giheruka muri 2016 mu gihe amakipe ahabwa amahirwe ari Ubwongereza,Ububiligi n’Ubufaransa buheruka gutwara igikombe cy’isi.

UEFA Euro 2020 izaca kuri StarTimes yose uko yakabaye mu mikino 51 ndetse izaca ku mashene yose yayo ya HD.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa