Sandra Umushambokazi, umwe mu rubyiruko rwagize amahirwe yo guhambwa amasomo na SAFA BAKERIES mu gutegura amafunguro anyuranye arimo Pizza, Burgers, ifiriti na sanduici ndetse n’andi avuga ko we na mugenzi we bari kumwe bahise banagira igitekerezo cyo gushyira mu bikorwa ibyo bize ubu bakaba bafite restaurent ariko ishyira abantu ibyo kurya mu ngo zabo.
Mushambokazi avuga ko restora yabo bise SHERA BITE imaze amezi atau itangiye kandi ababatumaho amafunguro bibereye mu rugo umubare wabo ugenda wiyongera. Ubu bakora burger, pizza, ifiriti ndetse na sanduici bitunganyiye neza kinyamwuga nk’uko babyize. Bakaba bafite ubushobozi bwo kugeza amafunguro kuwayakenera wese muri Kigali.
Kuwa gatandatu taliki ya 16 Mutarama 2021 ubwo ku kicaro gikuru cya SAFA BAKERIES LTD giherereye i Nyarutarama mu mugi wa Kigali, akaba aribwo Sandra Umushambokazi na bagenzi be bahawe impamyabushobozi ku masomo bakurikiranye ku bigendanye no gutunganya no gutegura amafunguro atandukanye.
Akaba ari amasomo SAFA BAKERIES LTD yahaye urubyiruko ibitewemo inkunga n’icyahoze ari Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi Ngiro mu Rwanda(WDA), iyatangira muri imwe muri restaurant zayo yitwa Master’s Restaurent iri mu Kabuga ka Nyarutarama ahazwi nko kwa Ndengeye.
Muri Master’s Restaurent bigiyemo ibintu bitandukanye birimo uko batunganya amafunguro atandukanye mu buryo bwihariye kandi buryohera buri wese .
Mu gutegura Pizza, bigiyemo gutegura no gutunganya ubwoko butandukanye bwa za Pizza ndetse n’umwihariko wazo ku buryo inyura buri mukiriya wese wabagana.
Muri Bakery bigiyemo gukora imigati y’amoko menshi ikungahaye ku buryohe bw’Umwimerere kandi unurira ku buryo butangaje.
Sandra Umushambokazi, umwe mu basoje amahugurwa bari bamazemo iminsi, yashimiye ikigo k’igihugu cy’Ubumenyingiro WDA ku bwo kubaha amahirwe yo kuba barakoreye amahugurwa muri SAFA BAKERIES anahamya ko ifite umwihariko udasanzwe.
Yagize ati:" Ndashimira WDA na SAFA BEKARIES byumwihariko hano twahagiriye ibihe byiza, twahigiye byinshi, abenshi muri twe twari abashomeri, gusa amahugurwa twaherewe hano muri SAFA yaradufashije bamwe twihangira imirimo dutangira Bizinesi zacu."
Yakomeje avuga ko bahaboneye ibintu byinshi byingirakamaro bo batatekerezaga ko bahabonera, ndetse anashishikariza benshi murubyiruko ko bagerageza amahirwe atandukanye nabo bakreba ko bahabona mahugurwa kuko ubumenyi batanga buri kurwego rwo hejuru.
Umushambokazi yavuze ko we na mugenzi we babashije gutangiza business yabo igereza abantu amafunguro mu ngo zabo. Ubumenyi bakoresha mu kuyategura bakaba barabuvanye ma masomo bahawe ari nako gusaba bagenzi babo ko nabo batakwicara ngo barindire akazi kandi bakihangira.
Impamyabushobozi zashyikirijwe Abarangije Amahugurwa
Uyu muhango wanitabiriwe n’Umuyobozi mukuru wa SAFA BAKERIES LTD, Mme Betty MUREGO ari nawe washyikirije impamyabushobozi aba banyeshuri. Yabashimiye ubwitange bagize ndetse abasaba ko ibyo bize byose batazabyicarana ahubwo bazabibyaze umusaruro.
Ati" Ntimuvuye kwiga ngo mugende mwicarane ubwo bumenyi mufite, ni mubukoreshe kandi nimukenera ubufasha ubwaribwo bwose turi hano ngo tubafashe. uzakenera ubusha wese ntazazuyaze kutwegera"
Uyu muhango wasojwe no gushyikiriza impamyabushobozi ku banyeshuri bake bitabiriye uyu muhango mu rwego rwo gukumira no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
AMAFOTO:
SAFA BAKERIES ni kompanyi yazobereye mu bucuruzi no gutanga amasomo mu byo gutunganya no gutegura ibyo kurya bitandukanye ikaba igizwe n’ibice bitatu birimo Master’s Restaurent, Pizza’s ndetse na Bakery. Iyi kompanyi kandi isanzwe yigisha ndetse igatanga amahugurwa ku rubyiruko ku bumenyi butandukanye burimo gutunganya amafunguro atandukanye, gukora Pizza, Imigati n’ibindi byose hagamijwe kubafasha kwihangira imirimo.
Ikaba ikorera mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, i Nyarutarama nk’ahazwi mu Kabuga cyangwa kwa Ndengeye. Bakaba bategura amafunguro ndetse na Pizza ziryohera abahagana.
IBI BYABERA URUGERO PETERS BAKERS IBESHYA ABANTU KO ITANGA AMAHUGURWA YA BAKING BENSHI BAKISHYURA AKAYABO KA 300MILLES Y AMANYARWANDA NYAMARA MUBAHANYUZE BOSE NTA CERTIFICATES BAHAWE UMWAKA URASHIZE N AMEZI 3.IBI NI UBUTEKAMUTWE BWA PETERS BAKERS.
IBI BYABERA URUGERO PETERS BAKERS IBESHYA ABANTU KO ITANGA AMAHUGURWA YA BAKING BENSHI BAKISHYURA AKAYABO KA 300MILLES Y AMANYARWANDA NYAMARA MUBAHANYUZE BOSE NTA CERTIFICATES BAHAWE UMWAKA URASHIZE N AMEZI 3.IBI NI UBUTEKAMUTWE BWA PETERS BAKERS.
IBI BYABERA URUGERO PETERS BAKERS IBESHYA ABANTU KO ITANGA AMAHUGURWA YA BAKING BENSHI BAKISHYURA AKAYABO KA 300MILLES Y AMANYARWANDA NYAMARA MUBAHANYUZE BOSE NTA CERTIFICATES BAHAWE UMWAKA URASHIZE N AMEZI 3.IBI NI UBUTEKAMUTWE BWA PETERS BAKERS.
IBI BIBERE ISOMO PETERSBAKERS BIRIRWA BABESHYA KURI SOCIAL MEDIA NGO BIGISHA GUKORA BAKING ABANTU BAKABISHYURA ARIKO NTA NUMWE URABONA CERTIFICATES MUBAHANYUZE BOSE.