skol
fortebet

Startimes izerekana imikino yose ya FA Cup ihuriyemo Ibigugu byo mu Bwongereza

Yanditswe: Sunday 10, Jan 2021

Sponsored Ad

Ibigugu byose byo mu Bwongereza byahuriye muri FA Cup izerekanwa yose uko yakabaye kuri Startimes isanzwe ari ifatabuguzi rya TV zigezweho riyoboye izindi ku mugabane wa Afurika.

Sponsored Ad

Ubwo amajonjora yo gushaka itike yo gukomeza mu byiciro byisumbuyeho bya FA Cup yatangira muri Kanama umwaka ushize,amakipe 736 yiyandikishije muri iri rushanwa ryo gukuranamo rishaje kurusha ayandi yose yabayeho.

Mu byiciro 8 byose,amakipe 44 yo muri Premier League na Championship yakomeje kwitegereza uko umubare w’amakipe ugabanuka ukagera kuri 20 aho ayo bahise nabo binjira mu irushanwa muri izi mpera z’iki cyumweru.

Icyakora,amakipe 3 yo muri 44 Premier League urugendo rwayo ruzarangira ku mukino wa mbere kuko hari amakipe 6 yo muri Premier League yatomboranye.

Amakipe akomeye nka Aston Villa yatangiye isezererwa na Liverpool mu gihe Wolves yasezereye Crystal Palace mu mikino yabaye kuwa Gatanu w’iki cyumweru.
Aston Villa na Liverpool zifite FA Cup 14 hagati yazo aho Villa iheruka iki gikombe mu mwaka wa 1957 mu gihe Liverpool yo yatwaye icya mbere muri 1965.

Liverpool yaherukaga gutwara iki gikombe muri 2006 ubwo Steven Gerrard yayitsindiraga ibitego 2 ikanganya na Westham byagera kuri Panliti igatsinda 3-1.

Arsenal yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka itsinze Chelsea FC ibitego 2-1,yatangiye irushanwa ry’uyu mwaka itsinda Newcastle ibitego 2-0 nyuma yo kwitabaza iminota 120 cyane ko 90 yarangiye ari 0-0.

Manchester United ifite ibi bikombe inshuro 12 yo yatangiye iri rushanwa itsinda Watford igitego 1-0 cyatsinzwe hakiri kare na Scott Mctominay.

Kuri iki cyumweru,Manchester City igomba gucakirana na Birmingham aho umutoza Pep Guardiola yavuze ko bifuza gutwara ibikombe byose bazakina uyu mwaka gusa avuga ko kuri uyu mukino araruhutsa abakinnyi bamaze igihe bakina.

Ati “Nibyo tugiye gutegura FA Cup.Ikipe nziza ihora yiteguye ibihe byose turi kunyuramo.Wenda dushobora gukoresha abakinnyi bo mu batarengeje imyaka 23,tuzareba.Icyakora ikipe izakina ishaka gutsinda.Abanzi neza bazi koi bi bigomba kubaho.”

Muri FA Cup amakipe yitwa ko ari mato aratungurana cyane kuko nubwo haba harimo City, United, Arsenal,Liverpool n’andi menshi arimo n’amato,ntibibuza ko ibigugu hari igihe bivamo rugikubita.

Uyu munsi Tottenham ya Jose Mourinho irakina na Marine yo mu cyiciro cya 8 mu mupira w’amaguru mu Bwongereza.

Nubwo iyi kipe ikina mu cyiciro kitazwi,yizeye neza ko ishobora gukomeza kwandika amateka yafatwa nk’imigani,ikagera mu cyiciro gikurikiraho itsinze Spurs.

Iyi kipe igomba kwakira Tottenham ku mukino uzabera kuri stade yayo yakira abantu ibihumbi 3,185 ya the Marine Travel Arena ariko yabwiwe ko nta mufana ugomba kuba ayirimo.

Mu rwego rwo gushakisha amafaranga yagombaga kwinjira kuri uyu mukino iyo abafana baba bemewe,Marine yashyizeho amatike yo gutombora aho uzatsinda Tombola azemererwa kuba umutoza w’ikipe mu mukino wa gicuti.

Imikino yose ya FA Cup kuva itangiye kugeza irangiye izaca kuri Startimes yose uko yakabaye.

StarTimes ni cyo kigo kiyoboye muri Afurika gicuruza ibijyanye n’iyerekanamashusho rigezweho (Digital TV). StarTimes ifite abafatabuguzi bakoresha antene z’ibisahane (DVB) bagera kuri miliyoni 13 ndetse n’abakoresha antene z’udushami (OTT) bangana na miliyoni 20 mu bihugu birenga 30.

StarTimes kandi ifite amashene ya televiziyo arenga 600 anyuzwaho ibikorwa bitandukanye aho 75 % ari ayo muri Afurika naho 25% ari mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa