skol
fortebet

MENYA BYINSHI KU BURWAYI BUFATA NERF SCIATIQUE IZENGEREJE ABAGABO N’ABAGORE NUKO WAYIVUZA UGAKIRA

Yanditswe: Monday 05, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nerf sciatique ni wo mutsi munini ndetse muremure ugararaga ku mubiri w’umuntu ,ukaba umanutse ku gice cy’inyuma cya buri kuguru uturutse ku gice cyo hasi mu mugongo ukamanuka ku itako ukagera hasi ku kirenge.

Sponsored Ad

Uyu mutsi rero ugira ububabare bwitwa sciatica bushobora guterwa n’impamvu zitandukanye.

Ubu bubabare bushobora guterwa n’iki?

* Kwangirika k’urutirigongo (hernie discale):Ubwonko bufite igice kimanuka mu mugongo(mu ndimi z’amahanga kizwi nka moelle épinière).Iki gice kimanuka neza neza hagati mu magufa atondetse akoze urutirigongo akaba ari nayo ashinzwe kurinda iki gice.Kuri iki gice hashamikiyeho imitsi(nerf)igenda isohoka mu myenge y’aya magufa, ikajya mu bice bitandukanye byose by’umubiri.

Umutsi w’ukuguru wo usohokera mu gice cy’ahagana hasi ku mugongo.

Amagufa y’urutirigongo agiye atondetse ariko hagati yayo habamo utuntu tumeze nka disike zituma amagufa adakoranaho ngo abe yankwangizanya,hari gihe izi disike zangirika ubundi bimwe mu bizigize bikava mu mwanya wabyo bikajya gutsikamira wa mutsi aho usohokera mu rutirigongo,ibi bituma wa mutsi wangirika bigatera ububabare ku gice cyo hasi kumanuka mu maguru bikagera ku kirenge

Ibindi bishobora kwangiza uyu mutsi w’ukuguru ni:

1.Rubagimpande

2.Kwicarira ibintu bikomeye bishobora gutsikamira cyane uyu mutsi ku gice k’ikibuno,hano twavuga nko kwicarira amakofi cg kwicara ahantu hakomeye nko ku mabuye cg ku ntebe z’imbaho umwanya munini.

3.Guhagarara cyangwa kuryama nabi

4.Umugore utwite

5.Amagufa y’umugongo igice cyo hasi atameze neza

6.Umubyibuho udasanzwe(obesity)

7.Kwambara inkweto zifite taro ndende

8. Kwicara bihoraho igihe kirekire

9. Zimwe mu ndwara nka diyabete,mugiga,ibibyimba cg izindi zitewe na mikorobe
Imvune

Ibimenyetso biranga kwangirika k’uyu mutsi

. Ububabare buturuka mu rukenyerero bukamanuka mu matako bukarangirira no mu kirenge,kuri bamwe bashobora kumva ububabare busanzwe,abandi bakumva ibinya cyangwa kokerwa. Ibi bishobora guhoraho cyangwa bikagenda bigaruka.

. Kumva intege nke mu kuguru kurwaye

Ni bande bakunze guhura n’iyi ndwara ?

- Abageze mu za bukuru

- Abantu bahorana umunaniro w’ubwonko(stress)

- Abanywi b’itabi

- Abantu bakora akazi kavunanye aho umugongo n’amaguru bikora cyane

- Abantu bafite uburwayi bwo mu ngingo

- Abantu bafite ibiro byinshi bikabije,…

Dore inama mu kuyirinda no kuyivuza

*Iyi ndwara akenshi usanga hibandwa ku kuvura ibimenyetso byayo nk’ububabare bukabije cyangwa kubyimba ubundi hakongera kwibandwa ku gushaka umuti w’ibiyitera, aha niho umurwayi agomba gukurikiza inama za muganga.Mu gihe iyi ndwara yatewe n’urutirigongo rutameze neza nibwo hashobora kuzamo kuvurwa hakoreshejwe kubagwa igice kimeze nabi ndetse hagakorwa n’ubugororangingo (Physiotherapy).

*Kuruhuka, urubura(glace),imiti igabanya ububabare, imiti ibyimbura, imyitozo ngororamubiri,guca mu cyuma(chiropratiques) ndetse no kubaga biri mu byifashishwa.

*Guhitamo matera nziza(matera itanepa kuburyo uyiryamyeho adahindura ikimero cy’urutirigongo rwe)

* Kwirinda kuryama umuntu yubitse inda

* Kwirinda kwicarira ibintu bikomeye bishobora gutsikamira cyane uyu mutsi ku gice k’ikibuno,hano twavuga nko kwirinda kwicarira amakofi cg kwirinda kwicara ahantu hakomeye nko ku mabuye cg ku ntebe z’imbaho umwanya munini.

* Mu gihe uhuye no kubyimbirwa mu nzira zose zicamo uyu mutsi gerageza gukandishaho ibintu bikonje nka “barafu” hatarashira amasaha 72 noneho nyuma y’aya masaha gukandishaho ibintu bikonje ndetse n’ibishyushye bisimburane,ubundi ugane muganga umusobanurire uko byakugendekeye.

* Kwicara ku ntebe yegamirwa ufata igice cyo hasi cy’umugongo kandi ifite uburebure bugereranyije kuburyo amaguru akora hasi

* Kwambara inkweto zidafite taro ndende ahubwo zirambuye ku butaka

* Mu gihe ububabare bukomeje ndetse butangiye gufata ukwezi,Kwisuzumisha mu buryo bwimbitse ni ngombwa kuko uyu mutsi ushobora no gukomoka ku zindi mpamvu.

* Umukino wo koga ndetse no kugendesha amaguru biri mu myitozo ngororamubiri irinda imitsi kwangirika.Ku bantu batwara igare ni byiza kugenzura ko intebe y’igare ndetse n’amahembe biteganye neza.

* Ni byiza kubanza kwishyushya mbere yo gukora siporo z’ingufu.

* Ni byiza gutwara amasakoshe yo ku rutugu kandi tukagenda tuyahinduranya intugu zombi aho gukoresha cyane ibikapu bihekwa mu mugongo.

*Kwirinda kujya mu buriri mu gihe umuntu ari kubabara ahubwo umuntu agakomeza gukoresha umubiri bituma bishira vuba.

Ushobora kuba ufite ikibazo cy’uyu mutsi twavuze haruguru igisubizo cyabonetse kuko ikigo

KUNDUBUZIMA HEALTH CARE yabazaniye imiti ikoze mu bimera ikaba ishingiye ku buvuzi gakondo bw’abashinwa n’abanyamerika ikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga ndetse ifite n’ubuziranenge bw’ikigo cya FDA (Food and Drugs Administration) cyita ku buziranenge bw’ibiribwa ndetse n’imiti kandi ikaba yizewe,ifasha kurinda ndetse no kuvura uburwayi bwa nerf sciatique ugakira burundu.

Muri iyo miti twavugamo nka : Ca+Fe+Zi Plus , Golden Six , Spirulina Tablet ,Ginseng Root Oil Capsule ,Reishi ,Perfect Stem Cell

ADDRESS

Uramutse ukeneye iyi miti wagana ikigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI , Muhima mu nyubako ya Chic muri etaji ibanza (muri 0) winjiriye mu marembo ya Chic na Gare ya Down Town kuri RESTAURENT UMUT na MTN CENTER winyiye hategaganye na BANK OF AFRICA hasi kuri PARKING winjira muri CHIC imbere Umuryango D055A

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) cyangwa 0788865515

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa