skol
fortebet

NIYO Travels, ikigo gihuza abifuza kwiga hanze y’u Rwanda na Kaminuza bashaka kwigamo

Yanditswe: Monday 19, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo NIYO Travels kivuga ko Abanyeshuri bo mu Rwanda bifuza kwiga hanze badakwiye kugira impungenge izo arizo zose , kuko imbogamizi bahuraga nazo zo gushaka za Kaminuza bigamo zabonewe umuti urambye.

Sponsored Ad

Kuri ubu NIYO Travels ihuza Abanyeshuri bo mu Rwanda bifuza kwiga hanze ikabashakira za Kaminuza nziza mu Burayi, Amerika na Canada ndetse no muri Aziya, ikabashakira ibyangombwa byose bisabwa birimo ahari amashami bifuza, visa, uburyo bwo kwishura bworoshye, uburyo bwo gucumbika n’ibindi byari bisanzwe bigoye.

Ibi NIYO Travels ibibasha kuko hari za Kaminuza ziri muri ibi bihugu ikoranye nazo hafi mu myaka 10 ishize buryo bwo korohereza abanyarwanda bashaka kuzigamo bakabona ibyangombwa n’ibindi biborohereza kwigayo batavunitse. Abanyeshuli barenga 400 bakaba barabonye uburyo bwo kwiga hanze binyuze muri iki kigo.

Umuyobozi w’iki kigo Ismail NIYOMURINZI ashimangira ko NIYO Travels yabashije gukuraho imbogamizi zose zatumaga ushaka kwiga hanze y’igihugu bimugora kubera barusahurira mu nduru bayobyaga ababyifuza bagamije indonke.

NIYOMURINZI agira ati " Mu mbogamizi zariho ni uko umuntu watekerezaga kujya kwiga I Burayi n’ahandi yumvaga ko bihenze cyane kandi bigoranye. Ikindi ni impugenge ku ireme ry’amashuli ndetse n’umutekano w’abana babo”.

NIYO Travels ni igisubizo ku buryo nk’ubu ishobora kubona ishuli ryiza nko muri Poland kuma euro 1500 ku mwaka. Ikindi ni uko gihera kuri admission, visa application, airport pick up ndetse n’amacumbi NIYO Travels ifasha abanyeshuli kubigeraho binyuze muri za Kaminuza bakorana. NIYO Travels ikorana na za Kaminuza zisanzwe ziri ku rutonde rw’izikomeye ku isi kandi umutekano w’abana ukaba wizewe.

Ismail ashishikariza ababyeyi mu Rwanda bifuza kohereza abana babo kwiga mu mahanga kugana byoroshye ikigo NIYO Travels, kikamufasha gushakira umwana we ishuri rijyane n’ikifuzo cye kandi bifite icyerekezo.

Kwifashisha NIYO Travels ushaka kwiga hanze y’igihugu, byongera amahirwe n’umutekano ku mwana wiga, kuko akurikiranirwa hafi aho yiga, akandikishwa yewe akagabanirizwa n’ikiguzi cyo kwishyura ishuri mu buryo bufatika ugereranije n’uko byari bisanzwe.

Ibi ngo byiyongeraho gufasha umwana kubona ibyangombwa by’urugendo nka Passport na Visa y’igihugu agiyemo ku buryo bumworoheye cyane.

United Scholar Center yabigezeho binyuze mu kugirana imikoranire ya hafi n’ibigo by’amashuri mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’uburayi, America n’Asia.

Niba ushaka ibisobanuro byimbitse ku mikorere n’imikoranire ya NIYO Travels ndetse na Kaminuza ikorana nazo ziri hirya no hino ku isi wagana aho bakorera mu Mujyi hagati ku nyubako ya Centenury House muri itage ya gatatu. Wanabahamagara kuri 0788307538 cyangwa kuri 0788304387 bakaguha ibisonuro birambuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa