skol
fortebet

SKOL yishyuriye Ubwisungane mu kwivuza abantu 590 baturanye nayo

Yanditswe: Saturday 03, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd, rwishyuriye ubwisungane mu kwivuza abaturage 590 baturanye narwo.
Icyi gikorwa ngarukamwaka cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukuboza 2022, ku cyicaro cy’uru ruganda mu kagali ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge.
Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert, yavuze ko bishimira iterambere ry’abaturage kuko bamwe batangiye kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.
Yagize ati "Icyo twishimira cyane (...)

Yagize ati "Icyo twishimira cyane ni iterambere ry’abaturage kuko umubare twatangiye dufasha kubona ubwisungane mu kwivuza ugenda ugabanuka kubera kugenda biyishyurira."

Yakomeje avuga ko mu ntego z’uru ruganda nubwo rukora ubucuruzi harimo no guhindura ubuzima bw’abaturage.

Ati “Skol si ikigo kiri hano gukorera amafaranga gusa, ahubwo kiri hano no mu rwego rw’ikigo cyita ku bijyanye n’imibereho. Kuva yatangizwa, yafashije kandi ishora imari mu baturage baturanye n’uruganda mu byiciro bitandukanye haba mu kubaha akazi, 60% by’abakozi bacu baturuka aha nibura mu bilometero bibiri, ndetse uyu mwaka twatanze imyambaro y’ishuri ku bana biga mu ishuri ribanza rya Nzove”.

Umwaka ushize uru ruganda rwishyuriye abaturage ubwisungane mu kwivuza 1350, mu gihe uyu abishyuriwe ubwa 2022/23, ari 590.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nzove, Kabasha Ignace, yavuze ko ntako bisa kugira umuturanyi mwiza nka SKOL Brewery Ltd.

Yagize ati "Turishimye cyane uyu munsi ndetse turashimira SKOL ku bikorwa byinshi idukorera byumwihariko umuntu ukwibukira amagara aba ari ingenzi cyane."

Skol yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2014, kuri ubu akaba ari rumwe mu nganda zenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye zihagaze neza ku isoko ry’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa