skol
fortebet

UBURWAYI BWO GUHAGARA K’UMUTIMA (HEART ATTACK)MURI IKI GIHE BURI GUHITANA BENSHI KU ISI ARIKO BURAVURWA BUGAKIRA HIFASHISHIJWE IMITI IKOMOKA KU BIMERA. DORE IMITI IVURA HEART ATTACK.

Yanditswe: Tuesday 07, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guhagarara k’umutima (heart attack cyangwa se myocardial infarction), bibaho mu gihe amaraso yajyaga mu mutima Atari kugeramo neza hifunze. Iyo bimaze umwanya cyangwa se biguma bibaho nta kubivura ingaruka zibaho n’ukangirika k’umutima cyane ndetse n’urupfu rutunguranye.Niho hahandi ubona umuntu wajyendaga neza, cg se utari uzwiho uburwayi budasanzwe ;umutima wahagaze ukumva ngo yapfuye.

Sponsored Ad

Guhagarara k’umutima biterwa n’impamvu zitandukanye ariko akenshi nuko cholesterol iba yabaye nyinshi mu mijyana y’amaraso(arteres) , ibinure cg se ibindi bintu nabyo bishobora gutera imijyana(arteres) itwara amaraso ku mutima ku ziba cg ikifunga.

Iyo ibi bibaye ushobora gupfa, usibye ko iyo kwa muganga bigaragaye hakiri kare, ushobora guhabwa imiti bikaba byashira.

Impamvu zishobora gutuma ugira ikibazo cyo guhagarara k’umutima ni nyinshi, gusa mu gihe bikubayeho ni ngombwa kwihutira guhamagara ubutabazi bwihuse.

Dore impamvu za mbere zishobora gutera guhagarara k’umutima

1.Indwara ya diyabete

Mu gihe urwaye diyabete isukari yo mu maraso irazamuka cyane.kuko umusemburo wa insulin utuma umubiri ubasha gukoresha isukari iba yinjiye mu byo turya cg tunywa ukora nabi.

Iyo umubiri utabasha gukoresha neza insulin, isukari iriyongera cyane mu maraso. Kwiyongera kw’isukari, bishobora gutera ibibazo by’umutima no kuba wahagarara.

2.Kurya kenshi ibiryo birimo ibinure

Kurya kenshi ibiryo birimo ibinure byuzuye bishobora kongera ibyago by’indwara z’umutima na stroke. Iyo bimaze kuba byinshi bibura aho bijya, nuko bikaba byajya no mu dutsi duto dutwara amaraso ku mutima, bikaba byatera ikibazo cyo kwifunga kw’imitsi.

3.Cholesterol nyinshi mu maraso

Mu maraso hasanzwe hatemberamo cholesterol, iyo urugero rwa cholesterol nziza ruri hasi cyane ugereranyije na cholesterol yose, bishobora kuba byatera ingaruka harimo no guhagarara k’umutima.

Ibipimo bisanzwe bya cholesterol yose byibuze bingana na 200mg/dl, cholesterol nziza yo ingana na 60mg/dl.

4.Kunywa itabi

Mu gihe unywa itabi cyane bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutima, ukaba ushobora no kugira ikibazo cyo guhagarara k’umutima.

Uburyo ushobora kwirinda ibi, ni uguhagarika kunywa itabi.

5.Umubyibuho ukabije

Abantu bafite umubyibuho ukabije, baba bafite ibinure birenze urugero mu mubiri wabo, akenshi ibi binure ubisanga ku nda, bikaba byateza ibibazo bikomeye harimo no guhagarara k’umutima, kabone nubwo nta kindi kibazo baba bafite.

Kugira ibiro birengeje urugero byangiza ubuzima bikaba byanatera ibindi bibazo bikomeye.

Ushobora kugabanya ibiro cyangwa ukirinda kwiyongera ibiro urya indyo nziza. Ukagabanya amasukari menshi n’ibiryo birimo amavuta menshi, ndetse ukagabanya umunyu, ariko unakora imyitozo ngorora mubiri.

6.Stress nyinshi

Guhorana imihangayiko na stress yinshi bitera ibibazo bitandukanye umutima. Kubera amaraso ahora yiruka cyane bishobora kuba byatera ikibazo cyo guhagarara k’umutima. Ni ngombwa kumenya uko wahangana na stress, ukoresheje uburyo busanzwe byakwanga ukaba wakwitabaza abaganga.

7.Imyaka

Abagabo bari hejuru y’imyaka 45 n’abagore bari hejuru y’imyaka 55 baba bafite ibyago byo kugira ikibazo cyo guhagarara k’umutima, ugereranyije n’abato.

Mu gihe ugeze muri iki kigero ni ngombwa kwisuzumisha byibuze 2 mu mwaka indwara nyinshi zizanwa no kugenda ugana mu izabukuru.

8.Umuvuduko ukabije w’amaraso

Umuvuduko ukabije w’amaraso ni imwe mu mpamvu zishobora gutera umutima guhagarara cyane. Ubusanzwe umuvuduko w’amaraso ntiwagakwiye kurenza 120/80.

Iyo ufite umuvuduko w’amaraso ukabije, hakiyongeraho ibindi nko kubyibuha birengeje urugero, diyabete, kunywa itabi cg se cholesterol nyinshi mu maraso umutima ushobora guhagarara mu buryo bwihuse cyane.

Mu gihe wumva umutima ugiye guhagarara ni ngombwa guhamagara ubutabazi bw’ibanze

9.Kuba mu muryango hari undi wabirwaye

Niba mu muryango wa hafi, hari undi waba waragize ikibazo cyo guhagarara k’umutima, uba ufite ibyago biri hejuru byo kuba nawe wakwibasirwa.

Niyo mpamvu ari ngombwa kwisuzumisha hakiri kare.

10.Kwicara cyane no kutagira icyo ukora

Mu gihe ubaho ubuzima butuma utagira icyo ukora, nko guhora wicaye, byongera ibyago byo kuba warwara indwara zo guhagarara k’umutima cyane.

Kugabanya ibi byago, ni ukongera imirimo ukora byibuze ukaba wanakora na sport yo kugenda n’amaguru.

Bimwe mu bimenyetso bya byo guhagarara k’umutima heart attack )

. Kumva mu gatuza utamerewe neza, haremereye cg wumva ubabaramo, bishobora no kugera ku maboko cg se ku mabere.

. Kutamererwa neza bigera no mu mugongo, umuhogo, amaboko, n’igice cyo hejuru y’ijosi.

. Gucika intege cyane no kumva udatuje.

. Kumva mu gifu wuzuye, igogorwa rikorwa nabi cyangwa isepfu (ushobora . kugira ngo ni ikirungurira).

. Kubira ibyuya cyane, iseseme, kuruka no kuzungera.

. Umutima gutera cyane cyangwa gutera bidasanzwe.

. Kudahumeka neza.

. Kubura ibitotsi (insomnia).

. Guhorana umunabi

. kugabanuka k’ubudahangarwa bw’umubiri

.Gusaza imburagihe

Igihe ugaragaza kimwe cg byinshi muri ibi bimenyetso ugomba kwihutira kujya kwa muganga udatinze kugirango bagufashe.

Ni byiza kwirinda icyatuma umutima uhagarara (heart attack) wirinda ibyo twavuze haruguru bitera ibyago byo kuba wagira heart attack

Ubu rero Ivuriro KUNDUBUZIMA HEALTH CARE twabazaniye imiti ikomoka ku bimera ivura ndetse ikarinda indwara z’umutima byumwihariko guhagarara k’umutima (heart attack)

Iyo miti myimerere ikozwe mu bimera ifite ubuziranenge mpuzamahanga bw’ibigo nka: FDA(Food and Drug Administration), GMP, HALLAL,..n;ibindi

Muri iyo miti twavugamo: Cardio power capsules,Cordy Royal Jelly capsules,super coq10 capsules, Golden Six capsules,Deep sea fish oil capsule,Reishi capsules

ADDRESS

Uramutse ukeneye ibindi bisobanuro wagana ikigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Bakorera mu Mujyi wa KIGALI, Muhima mu nyubako ya Chic muri etaji ibanza (muri 0) winjiriye mu marembo ya Chic na Gare ya Down Town kuri RESTAURENT- UMUT na MTN CENTER winjiye hategaganye na BANK OF AFRICA hasi kuri PARKING winjira muri CHIC imbere Umuryango D055A2

Cyangwa ugahamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP)

Wanasura urubuga rwabo arirwo www.kundubuzima.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa